Umuhanzi Meddy n’umugore we babyaye umwana wa kabiri bahita batangaza n’izina rye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri 2024, Umuhanzi Ngabo Meddy yatangaje ko we n’umugore we Mimi bari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta bwabo.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, akoresheje ubutumwa bumara amasaha 24 (story).

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo yibarutse umwana w’umuhungu, ni umwana ukurimiye imfura ye y’umukobwa.

Ngabo Meddy ubwo yatangazaga ko yibarutse yanatangaje izina ry’uyu mwana we w’umuhungu, aho yatangaje ko yitwa Layn Ngabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *