Umuhanzi ukomeye uherutse gupfira mu ntambara zo muri Congo yashyinguwe mu isanduku y’imodoka, Police yica abandi bantu 2 mu kiriyo cye

Abasivile babiri barashwe n’igipolisi barapfa abandi barakomereka ubwo polisi yakoreshaga imbaraga mu kugarura ituze nyuma gato yo gushyingura umuhanzi Delcat Idengo ku wa kabiri mu irimbi ryo mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo.

Maître Pépé Kavotha, umukuru wa sosiyete sivile mu mujyi wa Beni, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko gushyingura uyu munyamuziki “byagenze neza” ariko bikirangira “agatsiko k’abantu gatangira ibikorwa byo gufunga imihanda”, biteza impagarara.

Kavotha ati: “Abaturage ba Beni bari baje ari benshi gushyingura Idengo…muri uko gushyamirana kwabayeho ni ho polisi yarashe ngo itatanye abo bantu, aho rero ni ho abantu babiri bahise bapfa. Turihanganisha imiryango yabo kandi tunamagana ibi bikorwa.”

Umurambo wa Delcat Idengo – amazina ye nyakuru ni Delphin Katembo – washyizwe mu isanduko ikoze nk’imodoka, wabanje kwerekwa abantu ibihumbi muri stade iri mu mujyi wa Beni avukamo mbere yo kujya gushyingurwa mu irimbi.

Delcat Idengo ni umuhanzi utavugwaho rumwe, yamenyekanye kubera indirimbo z’amagambo y’ubuhezanguni mu kunga leta ya Kinshasa, n’indirimbo yasohoye ahamagarira abantu gufata intwaro bakica Abatutsi, yise “Dawa ya Mutusi”.

Yishwe arashwe tariki 13 z’ukwezi gushize kwa Gashyantare i Goma, urupfu rwe rwaravuzwe cyane, leta ya Kinshasa yavuze ko Idengo abaye “incungu (martyr) yacu” ivuga ko yanenganga ibikorwa bibi bya M23.

 

Uruhande rwa M23 rwavuze ko Idengo yiciwe mu bikorwa by’urubyiruko rwari rugifite intwaro mu mujyi wa Goma uri muri 200km mu majyepfo ya Beni.

 

Mu kumushyingura muri uyu mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu ya Ruguru ugenzurwa n’uruhande rwa leta, abantu bumvikanye bamagana umutwe wa M23 bashinja ko ari wo wishe uyu muhanzi.

Impagarara zabaye muri uwo muhango zahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Beni ndetse n’amashuri amwe n’amwe yohereza abana mu rugo mu kwirinda ko hari ikibi kibabaho, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

 

Mu bushyamirane bw’abateje akajagari n’abapolisi, Radio Okapi ivuga ko amasasu nyayo ya polisi yafashe abasivile hagapfa umugabo umwe, n’umugore umwe, abandi benshi bakomeretse bakajyanwa ku bitaro bya Beni.

 

Maître Kavotha yabwiye BBC ko icyo basaba leta ari uko abapolisi barashe abantu “bagomba gushakishwa bagafatwa bakabiryozwa”.

 

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko nyuma yo gushyingura Idengo mu mujyi wa Beni, hakomeje impagarara kubera amasasu yakomeje kumvikana ahatandukanye kugeza mu ijoro ryo ku wa kabiri.

 

Kavotha yabwiye BBC ko mu gitondo kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Beni “hari ituze”.

 

Hagati aho, ku wa gatandatu ushize ubwo umurambo wa Idengo wagezwaga mu mujyi wa Beni abantu batatu barapfuye kubera impanuka zo mu muhanda zivuye ku mubyigano w’abaje muri icyo gikorwa. Abo bantu barashyingurwa kuri uyu wa gatatu nk’uko Kavotha abivuga.

 

Delcat Idengo yafunzwe mu 2021 ahamijwe ibyaha birimo gutuka Perezida Félix Tshisekedi mu ndirimbo ze, nyuma arafungurwa, yongera gufungwa umwaka ushize kubera imyigaragambyo.

 

Idengo yari mu mfungwa ibihumbi zasohotse muri gereza ya Munzenze i Goma mbere gato y’uko umutwe wa M23 ufata uyu mujyi mu mpera z’ukwezi kwa mbere.

 

Umunsi umwe mbere y’uko yicwa, Idengo yari yasohoye indirimbo yise “Bunduki Za kwetu” cyangwa “Imbunda z’iwacu” aho anenga imitwe yitwaje intwaro ya M23, CODECO na ADF.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *