Umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC kwa Perezida Kagame

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rwa dipolomasi ruza gusiga agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Gnassingbé aheruka guhabwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezidansi ya Togo yatangaje ko Perezida w’iki gihugu “aragirana ibiganiro byo mu muhezo na mugenzi we w’u Rwanda ku mpamvu, ingaruka ndetse n’uruhare rw’abantu batandukanye bo mu karere mu makimbirane yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa RDC.”

Togo ivuga ko ikiyiraje ishinga ari ugushinga imfatiro z’ibiganiro byubaka ndetse n’ubwiyunge burambye, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimirane yo muri Congo akomeje gushegesha akarere k’ibiyaga bigari.

Lomé kandi ivuga ko Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yiteguye gukorana n’inzego zose bireba, mu rwego rwo “gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gufasha ibihugu byombi kuzahura umubano ushingiye ku bufatanye ndetse n’ubucuti.”

Perezida Gnassingbé yagizwe umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo asimbuye kuri izi nshingano Perezida João Lourenço wa Angola.

Perezida wa Togo yitezwe i Kigali nyuma y’iminsi mike avuye i Kinshasa, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *