Umujepe wo mu ngabo zirinda Perezida Felix Tshisekedi yishe bagenzi be batatu

Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, GR (Garde Républicaine) yishe bagenzi be batatu bashinzwe imyitwarire (Police Militaire) bakoreraga mu mujyi wa Kinshasa.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, ubwo uyu musirikare yasangaga Police Militaire mu kigo cyayo cya Camp Babylone. Impamvu yabishe ntiramenyekana.

Nyuma yo kubica, yatwaye udusanduku tw’amasasu, ahungira mu gice kiri kubakwamo inzu muri Komini Kintambo nk’uko amakuru yatangajwe n’igisirikare cya RDC abivuga.

Aho uyu musirikare yari yihishe hoherejwe abasirikare benshi bo muri Police Militaire kuva mu rukerera kugeza mu gitondo, barasana na we umwanya munini mbere yo kumuta muri yombi.

Igisirikare cya RDC cyatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu musirikare yica bagenzi be.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *