Umujyanama wa Diamond yagiriye inama Coach Gael ushaka kuva mu bw’umuziki

Sallam SK ukunze kwiyita Mendez, akaba umwe mu bajyanama ba Diamond, yasabye Coach Gael kudacika intege akizera ko ishoramari yatangiye rizamuha inyungu.

Uyu mugabo ni umwe mu bari bamaze iminsi i Kigali, aho yari yaherekeje ikipe ya ‘Dar City Basketball Club’ yitabiriye imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Sallam SK bamubajije ibanga bakoresha muri Tanzania kugira ngo bakore ishoramari riramba mu muziki, cyane ko inshuti ye Coach Gael we umaze imyaka itatu gusa ariko yatangiye guca amarenga yo gucika intege.

Yavuze ko abashoramari bo mu Rwanda bakwiye kuba bizera aho bashoye, bakabiha igihe kuko inyungu itahita iboneka mu gihe gito.

Ati “Ntekerezako bagomba kwizera ibyo bashoyemo imari, twe twatangiye gushora imari mu 2009 ariko inyungu yagiye kuboneka nyuma y’imyaka icumi. Ntabwo ari ibintu biba byoroshye ko wakunguka mu mwaka umwe.”

Abajijwe inama yagira Coach Gael uheruka guca amarenga yo kurambirwa gushora mu bidahita bimwungukira benshi bagakeka ko ari umuziki, yagize ati “Wicika intege, izerere mu byo washoyemo wizerere mu mpano.”

Coach Gael aherutse gutangaza ko amaze igihe afasha abantu ntabibonemo inyungu, bityo agiye kubihagarika, yirebeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *