Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kwambura ubutaka abantu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye kwibutsa abafite ibibanza badakoresha by’umwihariko abasabye ibyangombwa byo kubaka ntibubake inzu ngo zuzure, ko bashobora kwamburwa ubwo butaka bugahabwa abashobora kububyaza umusaruro.

Umujyi wa Kigali uri mu bukangurambaga bwiswe bwiswe Ubaka Wuzuze.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu gihe umuntu asabye uruhushya rwo kubaka ukaruhabwa aba agomba kubaka inzu yarwakiye ikuzura kandi akubaka ibihuye n’ibyo yarusabiye.

Ibyo bigomba gukorwa mu gihe cy’imyaka ibiri uhereye igihe urwo ruhushya rwatangiwe.

Icyakoze mu gihe iyo myaka ishize uwubaka yaratangiye ibikorwa ariko inzu ye itaruzura, yemerewe kujya kongeresha uruhushya akongerwa andi mezi atandatu.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko kubaka inzu ikuzura ari ugushyira mu bikorwa Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali no gukomeza gushyigikira iterambere ryawo.

Impamvu ni uko kubaka ukuzuza bituma haboneka umutekano w’agace inyubako iherereyemo bikayirinda kuba indiri y’abajura bihishamo bagakora urundi rugomo.

Ikindi bifasha ni ukongera isuku y’agace inyubako iherereyemo bikarinda kwangirika kw’inyubako itaruzura bityo uwubaka ntahendwe kuko igiciro cyo kuyuzuza kigenda kizamuka uko itinda.

Ntirenganya yasobanuye ko abadakurikiza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, bashobora kubwamburwa bugahabwa abandi bashobora kubukoresha.

Ati “Iyo utabyaza ubutaka umusaruro urabwamburwa kuko niba waratangiye inyubako ukaba umaze icyo gihe utayirangiza ishobora gufatirwa kuko bifatwa nk’aho iyo nzu cyangwa icyo kibanza cyatawe.”

Yakomeje ati “Itegeko rivuga ko iyo utabyaza ubutaka umusaruro bufatirwa. Tubuha ushoboye kububyaza umusaruro. Ni ukuvuga ko na nyirabwo yakabaye abyikorera mu gihe abona adafite ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro hatiriwe hazamo ubuyobozi.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu rugendo rwo kubaka ufasha abantu kubona ibindi byangombwa mu buryo bwihuse iyo ibyo bari bafite byarangiye ndetse ukabaha inama ku mbogamizi bagira zijyanye n’imyubakire.

Ubafasha kandi kubona impushya zo kubaka ku mihanda minini, kubemerera gukora mu masaha y’ijoro igihe bikenewe n’impushya zo gukoresha imihanda runaka mu kugeza ibikoresho aho bari kubaka.

Mu Mujyi wa Kigali habarurwa inyubako 31 ziri ku mihanda minini zari zaratawe harimo 12 ziri mu Karere ka Kicukiro, 10 ziri mu Karere ka Nyarugenge, n’icyenda ziri mu Karere ka Gasabo.

Kuri iyo mihanda kandi habarurwa ibanza 112 bidakorerwa isuku harimo 101 byo muri Nyarugenge, birindwi byo muri Gasabo n’ibindi bine biri muri Kicukiro.

Imibare y’izo nyubako n’ibibanza iri hejuru muri Kigali kuko iyo itabariyemo ahatari ku mihanda minini.

Gusa, kuva ubukangurambaga bwa Ubaka Wuzuze bwatangira mu cyumweru gishize, inyubako zigera kuri 16 zahise zisubukura imirimo yo kubakwa ku mihanda minini.

Umujyi wa Kigali utanga inama y’uko aho inzu yaba iri hose cyangwa ikibanza bigomba kubakwa bikuzura ariko mu gihe uwubaka akibitegura hagomba gukorerwa isuku harimo kuhatera ibiti n’ibyatsi neza bitahahinduye igihuru ku buryo haba indiri y’abajura n’abandi banyarugomo.

Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ryasohotse muri Nyakanga 2024, rivuga ko nyuma y’igihe nyir’ubutaka atabubyaza umusaruro ntanagaragaze impamvu ifatika ituma atubahiriza amasezerano yo kubutunga, amasezerano aseswa akabimenyeshwa mu nyandiko.

Nyuma Umujyi wa Kigali cyangwa akarere gafite ubuzima gatozi bikoresha igenagaciro ry’ubutaka n’ibikorwa byahakorewe, ushaka kubugura ngo abubyaze umusaruro akishyura nyir’ubutaka amafaranga havanywemo ikiguzi cy’ibyakozwe; hanyuma bukandikwa k’ubuguze.

Iki kibanza kiri mu Mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura, kiri mu bimaze imyaka myinshi kitubakwa. Kigomba kubakwaho inyubako yiswe Amarembo City Center

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *