Umukinnyi Songa Isaïe yanize Umugore we yenda kumwica aramukubita amukuramo inda y’amezi 4

Uwahoze ari umugore wa rutahizamu Songa Isaïe, ari we Mukahirwa Nadia, yagaragaje ko uyu mukinnyi yamukoreraga ubugome budasanzwe mbere y’uko batandukana, yishingikirije ko batasezeranye.

 

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi, amuganiriza kuva ku ntangiriro y’urukundo rwa bombi kugeza ku mpamvu nyamukuru yatumye batandukana.

 

Mukahirwa atangira avuga ko yahuye na Songa Isaïe bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga. Babanye hashize imyaka ibiri bakundana nubwo atabyifuzaga kuko batari bagakundanye “bihagije”.

 

Yisegura kandi ku Banyarwanda kuko atateye intambwe yo kuvuga ibyabaye hagati ye n’uwari umugabo we, ahubwo agamije gukuraho urujijo ku byamuvuzweho birimo “gukunda umuntu hari icyo mukurikiyeho”.

Umunsi Mukahirwa asanga Songa byaturutse ku mukecuru uyu mukinnyi yitaga ‘Muganga’, ari na we wagize uruhare mu gutuma babana.

 

Ati “Nageze iwe mpasanga umukecuru, ambwira ko ari umuganga we, ariko sinsobanukirwe gusa ndabyemera. Yari yambwiye ko amufata nka nyina, ni nawe wanyumvishije uko nabana na Isaïe. Buri uko nahuraga n’uwo mukecuru numvaga hari icyo nahindutseho.”

 

“Bambwiraga ko aroga ariko sinumve ukuntu umugabo yaroga. Umunsi nahuriyeho n’umuganga naratashye mpita mfata isakoshi ngaruka kumureba. Icyo gihe yahise ajya muri Etincelles FC, ansiga ku Gisozi aho yabanaga n’impanga ye [Muganza Isaac].”

 

Uyu mugore avuga ko bitewe n’uko yari yarabyaye afite umwana wa mbere, byatumye ashakana na Songa kugira ngo umwana ajye abona urukundo rw’uwo yita se.

Ntibyakunze kuko uyu mukinnyi yataye urugo, bikarangira adatanga amafaranga yo kurutunga, ahubwo akagerageza no gukoresha amafaranga y’umugore we.

 

Ati “Mu myaka ibiri twamaranye yampaye ibihumbi 30 Frw, na bwo mu kwezi kwa mbere. Namaze gutwita atangira kumbwira nabi ngo njye gukuramo inda. Rimwe yari ku Gisenyi, umushuti wanjye ambwira ko amubonye muri Lodge ari kumwe n’undi mukobwa, amufata n’amafoto, mbimubajije ambwira ko ari impanga ye kandi twari kumwe i Kigali.”

 

“Atashye yazanye umujinya ambwira ko azankubita akankuramo inda. Nagize ngo ni ibisanzwe. Yarongeye aragenda ariko agarutse inda yari igize amezi ane, arankubita ivamo irananserereza imvamo mu bice. Icyo gihe narababaye pe.”

 

Ubundi bugome uyu mukinnyi yakoreye umugore we ni ukumukubita ndetse akanamwambura ubusa imbere y’umwana yabyaye, na we yahoraga atoteza.

Ati “Ijoro rimwe yaratashye nka saa Sita z’Ijoro. Nari mfite uruhinja rw’amezi abiri nabyaye bambaze naratinze no gukira. Akinjira yankubise umutwe ku zuru, nta ubwenge sinamenya aho ntaye umwana. Nari nkenyeye ‘esharpe’ ankurubana hasi nambaye ubusa anjyana muri salon ankuye mu cyumba.”

 

“Yahise atangira kunyarira no muri bya bisebe byose aho bambaze, antandaraza amaguru, ahita ajya kubyutsa wa mwana wanjye mukuru wari ufite imyaka itanu ngo akorope aho nyina aryamye. Umwana wanjye aranzi nambaye ubusa. Nawe afite ihungabana kubera ibyo bintu.”

 

Yongeyeho ati “Ikindi gihe nagiye kumukingurira ari nijoro, amfata amabere arayakanda kugeza amashereka yose ashizemo. Nababaye birenze uko igise kiryana, icyo gihe nahise ntinyuka ntangira kuganiriza ibibazo byose inshuti ze.”

Mukahirwa avuga ko iyo Songa yahamagaraga umwana agatinda kuza, uyu mukinnyi yahitaga avuga ngo “Nadi wabwiye kiriya kinyendaro cyawe kikitaba?” Ibi byatumye umwana akura nabi ndetse no mu ishuri biramunanira, aho kuzana amanota meza nk’ibisanzwe atangira gusubira inyuma.

 

Bitewe n’uko uyu mugore yari amaze gutanga amafaranga ye menshi harimo n’ayo yagurizaga Songa, byatumye anamba ku rugo kugira ngo byibuze arebe ko yazamwishyura, ahubwo n’inzu ayigurisha rwihishwa.

 

Ati “Namugurije amafaranga angana n’ibihumbi 4$, ambwira ko ari ayo kuvugurura inzu twabagamo ariko akazayanyishyura yagurishije iyo nzu ku Gisozi. Mukuru wanjye ni we wangiriye inama yo kumubwira ko amafaranga atari ayanjye ari yo mpamvu twakwandikirana.”

 

“Igihe cyarageze inzu ayishyira ku isoko ntabizi, ariko ayigusrisha twabivuganye nemera ko twimuka, arayigurisha twimukira Kimisagara. Aho yakomeje kudutesha umutwe akanadukingirana ngo ntitwinjira. Yasanga turi kurya agasukamo amazi n’ibindi.”

Uko gutotezwa kugeza n’aho ashaka kumwica kwatumye ajya muri RIB, kumurega, ku wa 8 Gicurasi 2024 atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho ku mugore babyaranye ariko batasezeranye imbere y’amategeko.

 

Mukahirwa yamusabiye imbabazi baramufungura, kuko umuryango we wamwinginze ngo ababarire umwana wabo, dore ko n’impanga ye na yo yakinaga umupira w’amaguru, Muganza Isaac, na we afunze azira gukubita umugore.

 

Ati “Umunsi afungwa yari yaguze uturindantoki two kwa muganga, araza araniga ariko aza avuye kuri RIB avuze ko agiye kwikemurira ikibazo. Yaranize hafi kunyica, kubera kurwana na we nkomereka ikiganza. Yantanze kuri RIB ariko mpageze babona neza icyo yari agambiriye.”

“Twaratashye ariko nyuma yo gukora raporo zo mu nzego z’ibanze baraduhamagaza, baramufunga. Mbere y’uko tujya mu rubanza Nyina yaratakambye muha imbabazi kuko n’impanga ye ifunze. Afunguwe yanyituye kunsebya mu biganiro.”

 

Songa Isaïe ni umwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda aho yakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est, Amavubi na ADDAX FC yasorejemo amasezerano mu mwaka ushize w’imikino.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *