Ku myaka 62, Robert Carmona ukuze kurusha abandi bakinnyi bose ku Isi, nk’uko aheruka kubihererwa icyemezo na Guinness des Records, ari gushaka ikipe yaba iya 50 akiniye nyuma yo gutandukana na Nuevo Casabó yo mu Cyiciro cya Kane muri Uruguay.
Uyu Munya-Uruguay watangiye gukina ruhago mu 1976, yavuze ko ameze nka Cristiano Ronaldo, ariko bigoye ko hari uzagera ku rwego rwe.
Ati “Bizagorana ko hari umuntu uzagera ku byo nakoze nk’umukinnyi ukuze kurusha abandi ku Isi, ni nk’aho bidashoboka. Hari abari bakuze, ariko ubu ni bato kuri njye. Ndacyategereje gushimirwa na FIFA.”
Yongeyeho ati “Nkina umupira w’amaguru nta masezerano, numvikana n’ikipe gusa. Nubwo umushahara wanjye w’ibanze udahagije ku buryo wantunga, hari ahandi nkura ubushobozi.”
Mu kiganiro yagiranye na Al-Eqtisadiya, Carmona yavuze ko ashobora gukina iminota 90, ariko byose biterwa n’amahitamo y’umutoza.
Yakomeje agira ati “Kuva nkiri umwana, nari nzi ko mfite ubushobozi kandi naba umukinnyi ukomeye. Buri gihe ndabivuga ko kimwe mu bintu by’ingenzi bituma uhirwa muri ruhago ari ukwitoza, ni yo mpamvu mu myaka 49, buri gihe mbikora nta rwitwazo.”
“Nitoza amasaha abiri kugeza kuri atatu iminsi itandatu mu cyumweru ndetse njye na Cristiano Ronaldo tumeze kimwe mu buryo bw’ubunyamwuga.”
Ku bijyanye n’ahazaza he, Carmona yavuze ko ategereje kureba ko abona ikipe nshya, yiyongera kuri 49 amaze gukinira ndetse akaba amaze kugaragara mu mikino irenga 2000.