Umukinnyi wa FC Barcelona y’abagore, María Pilar León (Mapi León), arashinjwa gukorakora mu bice by’ibanga mugenzi we Daniela Caracas wa muri Espanyol, mu mukino wa derby wabaye ku cyumweru. Iri jambo ryakurikiwe n’ikibazo cyumvikanye nabi bivugwa ko yamubajije ati: “Ufite igitsina gabo?” Ibi bikaba byateje impaka ndende ndetse n’ugutangaza ko Espanyol ishobora kujyana ikibazo mu nkiko.
Ibyo byabaye ubwo Mapi León yari ahagaze ategereje koruneri, akora Caracas ahantu hihariye. Iki gikorwa Espanyol yakise “kitemewe kandi kigayitse”, kikaba cyarakuruye uburakari bukomeye bw’iyi kipe isaba ko ubuyobozi bw’umupira buhana León. Baranatangaza ko, niba umukinnyi wabo Caracas abyifuza, bazamushyigikira mu kujyana León mu nkiko.
Ibitangazamakuru byo muri Esipanye byatangaje ko León yaba yabajije Caracas ati: “Ufite igitsina gabo?”, nubwo nta hantu na hamwe havuzwe ko Caracas yaba ari umusore wihinduye igitsina.
León yakinnye iminota 90 yose ubwo Barcelona yatsindaga Espanyol ibitego 2-0, mu gihe Caracas yasimbuwe ku munota wa 82 afite ikarita y’umuhondo. Mapi León amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Esipanye inshuro 54 kandi yegukanye igikombe cya shampiyona inshuro 6.
Ibi bibaye nyuma y’uko Caracas, umunya-Kolombiya, avuzweho amagambo atari meza mu 2023 ubwo yavugaga nabi ku bakinnyi b’u Buholandi nyuma y’uko umukino wabo wa gicuti utarakomeje kubera gukinana nabi. Yagize ati: “Ni abakobwa gusa, bakoze ikosa rimwe baratangira kwinubira. Bari bagiye kuganira niba bakomeza cyangwa se bahagarara, natwe ntitwari gutegereza. Nibarye ibyo bashaka.” Muri uwo mukino, Denise O’Sullivan yajyanywe mu bitaro azize imvune yo ku kagombambari, naho umutoza wa Ireland Vera Pauw avuga ko imyitwarire y’Abanya-Kolombiya “itarimo amahame y’umukino.”
Ku bijyanye n’ibyabaye kuri Mapi León na Caracas, Espanyol yagize iti:
“Turamagana mu buryo bukomeye ibyabaye ku cyumweru gishize, mu mukino wa derby wabereye kuri CE Dani Jarque hagati ya RCD Espanyol na FC Barcelona. Ibyo bikorwa ni amahano, kandi ntibikwiye kwirengagizwa.
“Mu gihe cy’umukino, umukinnyi wa FC Barcelona, María Pilar León, yakoze igikorwa kigayitse mu gihe yari ahanganye na Daniela Caracas wacu, aho yamukoreye mu bice by’ibanga. Caracas ntiyashoboye guhita abyitwaramo kubera uburyo byamugizeho ingaruka, ariko nyuma yaje gusobanukirwa uburemere bw’ibyabaye. Yahisemo kudahita arakara ngo atagira ibihano afatirwa cyangwa ngo yangize ikipe ye.
“Ikibabaje kurushaho ni uko nyuma y’umukino, hari abantu benshi bamwandikiye amagambo amutesha agaciro ku mbuga nkoranyambaga. Turanenga ko itangazamakuru ritibanze ku gikorwa ubwacyo ahubwo rikerekeje ahandi hatari ho.
“Nk’ikipe ya RCD Espanyol, turaharanira uburenganzira bw’umukinnyi wacu kandi twamaganye ibikorwa byose bihungabanya icyubahiro cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugore. Twemera ko icyubahiro n’imyitwarire myiza ari indangagaciro zikomeye mu mupira. Turizeza umukinnyi wacu ubufasha bw’amategeko mu gihe yahitamo kujyana ikibazo mu nkiko.
“Byongeye kandi, nka RCD Espanyol, nk’uko twabikoze kera, turamagana urugomo urwo ari rwo rwose mu mupira, haba urwo ku kibuga cyangwa mu magambo.”