Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yasohokanye rutahizamu Pépé i Musanze mu birunga

Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire, Nicolas Pépé, yizihirije isabukuru ye y’amavuko mu Rwanda, nk’uko umukunzi we Teanna Trump yari yarabimwemereye.

Ku wa 29 Gicurasi 2025, Nicolas Pépé yujuje imyaka 30 y’amavuko, uba umunsi udasanzwe kuri n’umukunzi we kuko bizihirije ibi birori muri Pariki y’Ibirunga mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mukinnyi n’umukunzi we bari kwishimana ndetse bakina n’ingagi, andi akamwerekana yizihiwe ari kuririmbirwa n’abakozi ba Bisate Lodge aho bacumbitse.

Nicolas Pépé ukinira Villarreal CF yo muri Espagne na Teanna Trump wamenyekanye cyane muri filime z’urukozasoni, bashyize hanze urukundo rwabo mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.

Uyu mukinnyi wegukanye Igikombe cya Afurika cyabaye muri Gashyantare, yanyuze muri Nice yo mu Bufaransa nk’intizanyo ya Arsenal, imugurisha muri Trabzonspor yo muri Turukiya, na yo imutanga muri Villarreal.

Mu 2020, Teanna yahagaritse gukorana n’ibigo bicuruza amashusho y’urukozasoni, ahubwo ayoboka urubuga rwa OnlyFans ari na rwo ayanyuzaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *