Umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yatanze ubuhamya bw’ukuntu amakipe nka APR FC na Rayon Sports zitanga ruswa

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nkomezi Alexis, yavuze ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda idashobora gutera imbere mu gihe amakipe akomeye akomeje gutanga ruswa kugira ngo yegukane amanota. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya “Live” kuri Instagram, aho yari kumwe n’umunyamakuru Mucyo Antha na Danny Usengimana, na we wahoze ari umukinnyi w’amakipe atandukanye mu Rwanda.

Nkomezi, uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko agiye gutangaza ukuri atashoboraga kuvuga akiri mu Rwanda. Yagize ati: “Mbere y’uko amakipe asaba abakinnyi kudahuzagurika, na yo nabanze abe amanyamwuga.”

Yakomeje atunga agatoki amakipe akomeye mu Rwanda, arimo APR FC na Rayon Sports, avuga ko yigeze guhembwa na yo ubwo yakiniraga amakipe mato kugira ngo ayafashe kubona amanota. Ati: “Birababaje kuba amakipe asohokera igihugu yemera gutanga amafaranga ku makipe mato nka Marines na Muhazi kugira ngo zibashyigikire.”

Nkomezi yavuze ko ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda atari ikibazo gishya, ahubwo ko kimaze igihe kinini. Yibajije icyerekezo cy’uyu mukino mu gihe ibikorwa nk’ibi bikomeje kwihanganirwa.

Yasabye abayobozi b’umupira w’amaguru guhagarika kubeshya abafana ko bari kubaka umupira, ahubwo bakemera ko hari ibitagenda bagatangira bundi bushya. Yagize ati: “Byaba byiza basenye byose bagatangira ku isuku kuko ari bwo umupira wacu watangira kugera ku rwego rwiza.”

Aya magambo ya Nkomezi Alexis yakuruye impaka nyinshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bashima ubutwari bwe bwo gutangaza ukuri, mu gihe abandi bategereje kureba niba hari icyakorwa ngo iyi mikorere mibi icike burundu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *