Umukobwa w’imyaka 17 yishwe azira ko yanze kurongorwa n’umusaza w’imyaka 55

Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 witwa Gaala Aden Abdi, wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe urupfu rubi, umurambo we uratwikwa nyuma yo kwanga gushyingirwa ku ngufu n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55.

Amakuru avuga ko Gaala yari amaze iminsi akorerwa iyicarubozo mbere y’uko yicwa. Mbere yo kwitaba Imana, yashoboye guhamagara nyina kuri telefoni, amusobanurira imibabaro yari ari gucamo.

Gaala yashimuswe nijoro n’abantu atazi, bamujyana mu rugendo rurerure rungana n’ibilometero 150, bamushyikiriza umugabo witwa Mohamed Kassim Tifo, wifuzaga kumugira umugore.

Uyu mukobwa, akimara kubona uwo mugabo yahise agaragaza ko atamushaka, yanga kubana na we. Gusa, ntiyagize amahirwe yo gusubira iwabo, ahubwo yahise atangira gukorerwa iyicarubozo, ryamaze iminsi 27, birangira yishwe.

Mbere y’uko yicwa, Gaala yashoboye kwifata amajwi kuri telefoni ye, ayo majwi ayohereza kuri nyina, asobanura agahinda ke.

Yagize ati: “Amasaha 24 yose y’umunsi, uyu si umugabo. Nari nabwiwe ko ari umuntu mwiza. Ubu mu maso hanjye harabyimbye. Nta mugabo mfite rwose. Kandi bimeze nk’aho namwe mwamushyigikiye igihe cyose. Nta muntu ushaka kunyumva. Uko izuba rirenze nkinjira mu nzu ndakubitwa.”

Nyina wa Gaala, Amina Abdi Nur yavuze ko umuhungu wo mu muryango wa Gaala yari yaratangaje ko bitazigera bikunda ko Gaala agaruka iwabo.

Gaala yahamagaye umuryango we bwa nyuma, ababwira ko yahangayitse cyane kuko telefoni ye bayimwambuye. Hashize amasaha make, umuryango we wakiriye telefone ibabwira ko yishwe, umurambo we ugatwikwa.

Polisi ya Kenya yamaze guta muri yombi Mohamed Kassim Tifo, mu gihe iperereza rikomeje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *