Umukobwa witwa Sarah yatwariye inda ku Ishuri, imaze gukura ikigo kiramwirukana none leta yamugiriye shishi itabona

Umukobwa witwa Sarah yatwariye inda ku Ishuri, imaze gukura ikigo kiramwirukana none leta yamugiriye shishi itabona.

Komisiyo ishinzwe guharanira ko abantu bose bagira amahirwe angana yategetse ishuri ryitwa Medical Laboratory Training School muri Jinja gusubiza mu ishuri umukobwa witwa Sarah wari wirukanwe, akabuzwa gukora ikizamini cya nyuma azira ko atwite.

Sarah Namukisa yirukanwe hagendewe ku mabwiriza y’ikigo avuga ko umukobwa utwite agomba kwirukanwa.

Iyi komisiyo yavuze ko uyu munyeshuri uri mu mwaka wa nyuma w’amashuri yabujijwe gukora ikizamini cya nyuma giteganyijwe ku wa 13 Kamena.

Yasabye ishuri kureka umwana agakora ikizamini kandi rigahagarika ibikorwa byose bigamije kumuhana kugeza igihe izarangiriza iperereza kuri iki kibazo.

Muri Uganda abakobwa benshi bata ishuri ni ababa batwaye inda kuko bangana na 30%.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *