Ndayambaje Pacifique, umwe mu barwanyi ba FDLR bafashwe n’inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Goma, yatangaje ko General Ntawunguka Pacifique uzwi ku izina rya Omega akiriho, mu gihe mu mwaka wa 2024 hari amakuru yavugaga ko yaba yarishwe.
Mu buhamya yatanze, Ndayambaje yagize ati: “Omega arahari, naramubonye mu minsi ishize, ubu ari kwirukanka mu mashyamba.” Ibi bikaba bihabanye n’amakuru yasakaye mu mwaka ushize, yavugaga ko uyu muyobozi w’ikirenga wa FDLR yaba yaraguye mu mirwano cyangwa yarishwe.
Iri tangazo ry’uyu murwanyi ryongeye kuzamura urujijo ku buzima bwa General Omega, umaze imyaka myinshi ayobora umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba akunze kugaragara mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibindi bisobanuro kuri aya makuru biracyategerejwe, mu gihe impande zitandukanye zikomeje kugerageza kumenya ukuri ku buzima bwa Gen. Omega.