Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Angeli Mutabaruka, yongeye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe yari amaze atumvikana kuri radiyo bitewe n’indwara y’amaso yamuzahaje yaje kumenyekana ko ari Cataracte.
Mu kiganiro cye cya mbere atanze nyuma yo kuva mu rugendo rukomeye rwo kuvurwa, Mutabaruka yasangije abamukurikira inkuru itoroshye y’uko indwara yatangiye gahoro gahoro, ariko agashidikanya ku buremere bwayo kugeza ubwo atari agishoboye gukora neza akazi ke ka buri munsi.
Mu buryo butunguranye, Mutabaruka yavuze ko ibimenyetso byatangiriye ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yaganaga ku musozo. Avuga ko imikino itanu ya nyuma atayirebye kuko hari igihe yajyaga ku kibuga, ikipe igatsinda igitego ariko we ntamenye uwagitsinze. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo kujya yumva imikino kuri radiyo.
Si ibyo gusa, yavuze ko hari n’ubwo yatwaraga imodoka, ariko akabura ubushobozi bwo kubona pulake z’imodoka zimuri imbere. Igitangaje ni uko ku manywa ntiyabonaga neza, ariko nijoro akabona.
Abonye bikomeje kumurembya, yaje gufata icyemezo cyo kujya kwivuza aho yagiye mu mujyi baramusuzuma maze bamubwira ko arwaye indwara y’amaso yitwa Cataracte, itavurwa no kwambara indorerwamo z’amaso cyangwa indi miti, ahubwo ivurwa no kuyibagwa.
Mutabaruka yavuze ko umuntu wamubaye hafi cyane muri urwo rugendo ari KNC (Kakooza Nkuliza Charles), umuyobozi wa Radio&TV1, ari na we wa mbere wagize amakenga akamenya ko afite ikibazo cy’amaso, n’ubwo yari yaragihishe.
Yagize ati: “Gukorana n’umugabo rimwe na rimwe birafasha. Hano turi, akakubwira ati ‘Nudagaruka ntabwo uzongera kugaragara.’ Nanjye nzi ko ari ibanga ryanjye, nkicecekera nkakomeza akazi. Nkananirwa no gutwara imodoka.”
Nyuma y’uko KNC amenye ikibazo cye, yamujyanye kwa muganga, aho bamupimye bagasanga afite cataracte. Mutabaruka yavuze ko yagize ubwoba bwo kubagwa, agasubika italiki inshuro nyinshi. Ariko umuyobozi we KNC yakomeje kumuhatira kugeza yemeye kubagwa. Amaboko y’abaganga yarakoze, ubu amaso ye ameze neza kandi arongera kubona nk’uko bisanzwe.
Mutabaruka na KNC bahamagarira abantu bafite diyabete, kimwe n’abageze mu zabukuru, kujya bipimisha amaso kenshi kuko cataracte ishobora kwinjira bucece igatera ubuhumyi burambye. Bombi bashimangiye ko kwivuza hakiri kare ari byo bitanga amahirwe menshi yo gukira no gusubira mu buzima busanzwe.
Cataracte ni indwara y’amaso iterwa no kwangirika kw’igitambaro cy’ijisho, bigatuma umuntu abona ibintu nk’ibifite igihu, ntarebe neza haba hafi cyangwa kure. Iyi ndwara ishobora guterwa no gusaza, diyabete, gukomeretsa ijisho, gukoresha imiti ya cortisone igihe kirekire, cyangwa kuvukana.