Umunyamakuru w’imikino, Niyibizi Aimé wakoraga kuri City Radio yamaze gusezera kuri iki gitangazamakuru nyuma y’amezi atanu gusa acyerekejeho, kuko yamaze kumvikana na Sam Karenzi bazakorana kuri radiyo ye nshya.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo hagiye hanze amakuru avuga ko Sam Karenzi uri mu bafite izina rikomeye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, ageze kure imirimo yo gutangiza radiyo ye ku giti cye.
Nyuma y’igihe gito atangaje ibi, havuzwe bamwe mu banyamakuru bashobora kuzakomezanya na we uru rugendo harimo na Kazungu Clever, bombi bahita banasezera kuri Fine FM bakoreraga.
Icyuho cy’aba bagabo bombi kuri Fine FM cyatumye itekereza ku kugarura Niyibizi wahoze ayikorera, ariko ubwumvikane ntibwagenda neza, aganira na Karenzi kuko na we yamwifuzaga.
Bivugwa ko impande zombi zageze ku mwanzuro muzima akaba ariyo mpamvu, Niyibizi yahise asezera kuri City Radio aho yari umuyobozi w’ikiganiro cy’imikino cya “City Sports”.
Iki kiganiro yari amaze kugira uruhare mu kukizamura no kukimenyekanisha yagisizemo bagenzi be Kagabo Canisius na Bunani Happy.