Ad
Ad
Ad
Ad

Umunyamakuru Paul Rutikanga wa Televiziyo Rwanda yarushinze n’inkumi y’ikizungerezi (AMAFOTO)

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye n’umukunzi we Uwera Caroline, bemeranya kubana nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Rutikanga na Uwera bamaze igihe bakundana ndetse muri Gicurasi nibwo yambitse impeta uyu mukobwa, amwemerera kumubera umugore.

Basezeraniye mu Murenge wa Remera kuri uyu wa Kane, mu gihe indi mihango y’ubukwe iteganyijwe ku wa 29 Kanama.

Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba.

Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari naho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.

Paul Rutikanga na Uwera Caroline basezeraniye mu Murenge wa Remera, aho inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira

Paul Rutikanga yasezeranye kubana na Uwera Caroline

Uwera Caroline yasezeranye kubana na Paul Rutikanga

Wari umunsi w’ibyishimo kuri Paul Rutikanga na Uwera Caroline, indi mihango y’ubukwe iteganyijwe ku wa 29 Kanama

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *