Umwe mu banyamakuru b’imikino bafite ubunararibonye mu Rwanda, Kayiranga Ephrem yinjiye mu muryango mugari wa Radio/TV10 nyuma yo gutandukana na Ishusho TV. Ibi byahise bitangazwa nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’ubuyobozi bw’iyi radiyo na televiziyo, bigamije gushimangira urwego rw’ubunyamakuru bw’imikino kuri iyi radiyo na televiziyo.
Mu Ukwakira 2024, Radio/TV10 yahuye n’icyuho gikomeye ubwo Kazungu Clever, wari umwe mu banyamakuru b’imena mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, yabasezeragaho. Kazungu yagize uruhare rukomeye mu kugumisha iki kiganiro ku isonga mu biganiro by’imikino bikurikirwa cyane mu gihugu. Nyuma yo kugenda kwe, ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwatangiye gushakisha umusimbura ukomeye, bagerageza kubyaza umusaruro impano z’abanyamakuru bahasanzwe, barimo Umuyobozi w’iki Kiganiro, Hitimana Claude, Kanyamahanga Jean Claude uzwi nka ‘Kanyizo’, Ishimwe Adelaide, na Niyonsenga Aime Augustin.
Nyamara, n’ubwo aba banyamakuru bafite ubuhanga, byari ngombwa kongera amarasomo mashya. Nyuma y’ibiganiro birambuye, impande zombi zarumvikanye, maze Kayiranga Ephrem atangazwa nk’umunyamakuru mushya uzunganira ikipe y’abanyamakuru bari bayisanzweho.
Kayiranga afite izina rikomeye mu itangazamakuru ry’imikino. Mbere yo kwerekeza kuri Ishusho TV, yabaye kuri Radio & TV1, aho yagaragaje ubuhanga mu gutanga amakuru no gusesengura imikino. Yabanje gukora kuri Authentic Radio, nyuma yerekeza kuri Flash FM, aho yamaze imyaka irindwi, agira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibiganiro by’imikino kuri iyo radiyo.
Ubu, Kayiranga Ephrem ariteguye gutanga umusanzu we kuri Radio/TV10, yitezweho kongera imbaraga mu kiganiro Urukiko rw’Imikino no gufasha iyi radiyo kugarura abafana bayo b’imena.