Umunyamakuru wo muri Uganda akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Agather Atuhaire, yabonetse ari muzima nyuma y’iminsi myinshi afunzwe nta muntu umugeraho muri Tanzaniya.
Amakuru agera kuri Chimpreports yemeza ko yajugunywe ku mupaka wa Uganda na Tanzaniya i Mutukula mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, amerewe nabi ku mubiri kandi nta nteguza yo gusubizwa iwabo yatanzwe.
Atuhaire, wari waburiwe irengero kuva yafatirwa i Dar es Salaam mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubu ari kwitabwaho n’inshuti n’abavandimwe bari kumufasha gusubira i Kampala.
Nk’uko bagenzi be ba hafi babitangaza, ngo afite ikibazo cy’amaguru yabyimbye bigaragara, bikavugwa ko yaba yarakorewe iyicarubozo igihe yari afunzwe.
“Yarakubiswe, cyane cyane ku birenge hakoreshejwe ibintu biremereye. Amaguru ye yarabyimbye kandi arababara. ”
Uyu munyamakuru yari yagiye muri Tanzaniya agiye gukurikirana urubanza rw’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu, ubwo yafatwaga agafunganwa n’indi mpirimbanyi y’umunyakenya, Boniface Mwangi.
Mwangi na we yirukanywe muri Tanzaniya maze imodoka imusiga ku mupaka wa Kenya na Tanzaniya kuwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize.
Nubwo Ambasade ya Uganda i Dar es Salaam yari yasabye inshuro nyinshi ibisobanuro ndetse hakiyongeraho n’igitutu cy’akarere, abategetsi ba Tanzaniya bari banze gutangaza aho Atuhaire aherereye, bituma havuka ubwoba bw’umutekano we.
Kwirukanwa ku gahato n’amakuru avuga ko Atuhaire yaba yarakorewe iyicarubozo yateje kwamaganwa n’imiryango itegamiye kuri leta, amashyirahamwe y’abanyamakuru, n’indorerezi z’ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Iburasirazuba.
Benshi barasaba ko hakorwa iperereza ryuzuye ku bijyanye n’ifungwa rye n’uko yafashwe afunzwe.