Nkurunziza Gustave, uzwi ku izina rya MC Kate Gustave, yamamaye mu itangazamakuru no mu kuyobora ibirori (MC). Ubu, yatangiye urugendo rushya kuri Rwanda Broadcasting Agency (RBA), aho azajya ayobora ikiganiro gishya cyiswe ‘RBA IWACU’.
Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Television y’u Rwanda inshuro eshatu mu cyumweru, ari zo:
- Ku wa Kabiri
- Ku wa Kane
- Ku wa Gatanu
Kuva Saa 15h30 kugeza 17h30.
MC Kate Gustave yari asanzwe amenyerewe mu kiganiro cy’imyidagaduro ‘10 Plus’, cyacaga kuri Radio/TV10. Kuri ubu, yiteguye gutanga umusanzu we muri RBA, azana ubunararibonye bwe mu gutanga ibiganiro bishimishije kandi bifitiye akamaro abakunzi ba televiziyo.
Ni intambwe ikomeye kuri we, kandi abakunzi be biteze kumubona mu isura nshya, akomeza gutanga ibirori n’ibiganiro byuje ubunyamwuga n’uburyohe.