Ngabo Roben usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio10 na TV10, aherutse kubazwa icyo yavuga kuri Tom Close, ashimangira ko uyu muhanzi yakabirijwe bikomeye.
Ubwo uyu munyamakuru yari abajijwe ibyo yavuga kuri Tom Close, na we ubwe yabanje guhamya ko ibyo yari agiye kumuvugaho atari byiza ko abivugira imbere y’abantu benshi.
Ati “Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on air’ ra? Reka nivugire, Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.”
Uyu munyamakuru yavuze ko n’ikimenyimenyi igihe Tom Close yatwaraga Primus Guma Guma Super Star hatewe Amabuye kubera kutamwishimira.
Yavuze ko ku bwe abona indirimbo za Tom Close za kera zitari nziza, ahubwo zakundwaga kuko zacurangwaga zonyine.
Ku rundi ruhande, Ngabo Roben yavuze ko Tom Close ari umuhanzi ufite ikinyabupfura, ashimangira ko kiri mu byamufashije mu rugendo rwe rwa muzika, ibi bikiyongeraho kuba yarize.
Roben Ngabo yavuze ko atemera umuziki wa Tom Close, ati “Ku byo guhanga byo azambabarire anabyihorere kuko numvise n’indirimbo yakoranye na Bull Dogg kandi mukunda numva ntimeze neza. Tom Close simwemera mu by’imiziki.”
Ni amagambo atakiriwe neza
Muyoboke Alex wabaye umujyanama wa Tom Close igihe kinini yibukije Ngabo Roben ko uyu muhanzi akwiye guhabwa agaciro cyane ko ari umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda.
Ati “Reka nkwibutse wowe utari uhari nawe wari uhari ariko ukaba wirengagiza umusanzu ndetse n’ubuhanga, urukundo, umurava yakoranye bigaha imbaraga ku gisekuruza kiriho ubu. Reka nkwibutse ko byinshi turimo kubona ari we wabitangiye byose kandi abifatanya no kwiga ubuganga.”
Muyoboke yibukije abamukurikira ko Tom Close ari mu bahanzi ba mbere bakoranye indirimbo na bagenzi babo bakomeye nka Sean Kingston, General Ozzy, Radio&Weasel, Big Fizzo na Professor Jay.
Yavuze kandi ko Tom Close ari umuhanzi wegukanye ibihembo bikomeye byatangirwaga mu Rwanda ndetse anataramira mu bitaramo hafi ya byose byari bikomeye.
Bayingana David na we wabanye bya hafi na Tom Close yavuze ko uyu muhanzi akwiye kubahirwa imirimo yakoze yaba mu muziki ndetse no mu kazi ke ka buri munsi nk’umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo.
Bayingana yagaragaje ko Tom Close nk’umuhanzi wize ku rwego rwo hejuru, byatumye aba icyitegererezo ku bakiri bato, bityo asaba ko hakwiye kubaho umuco wo kubaha abantu no kubashimira imirimo bakoze.
Ibi Bayingana abihuriyeho na Anita Pendo na we uhamya ko Tom Close akwiye kubahwa kuko ari umuhanzi wakoze mu gihe benshi byari bibagoye ariko agakotana ntacike intege.
Pendo ati “Umuntu ukinisha kumenyera izina rye aba yarenze umurongo ndetse ni ukwigiza nkana, yakoze umuziki mu gihe benshi babitinyaga, ahesha amashuri ye agaciro, ni umugabo utanga inama zubaka ku bato, ni urugero rwiza rw’uko kuba icyamamare ufite ikinyabupfura bishoboka, urugero rwiza rwo kudacika intege, akomeje kubaka ibigwi.”
Anita Pendo na we yunze mu ry’abandi benshi batanze ibitekerezo ku magambo ya Roben Ngabo, ahamya ko Tom Close akwiye kubahwa mu muziki.