Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya APR FC na Rutsiro FC warangiye APR itsinze ibitego 5-0, umunyamakuru Twahirwa Alphonse wa Flash FM yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) gutunga agatoki kuri uwo mukino, akavuga ko hakenewe iperereza ryimbitse.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Twahirwa yagize ati:
“Nyuma ya Migi wahagaritswe umwaka mu mupira w’amaguru, Rutsiro FC yo muri Rutsiro District ikwiye guseswa ukurikije uko yitwaye imbere ya APR FC. Donc FERWAFA ikwiye gutesha agaciro uyu mukino. Nta bufana burimo, RIB irebe ko hatabayemo match fixing.”
Twahirwa yashingiraga ku buryo abakinnyi ba Rutsiro FC bitwaye muri uwo mukino, aho yemeza ko hari ibimenyetso byatuma hibazwa niba uwo mukino warakinwe mu mucyo.
Nabibutsa ko Gatera Moussa, umutoza wa Rutsiro FC, nawe yari yavuze ko uburyo ikipe ye yakinnye butari busanzwe, ashimangira ko hari ibyo atumva neza mu mikinire y’abakinnyi be kuri uwo munsi.
Ibi byatumye hatangira kuvugwa byinshi kuri uwo mukino, bamwe bakeka ko hashobora kuba harabayeho gukemura umukino (match fixing), bikaba ari yo mpamvu hasabwe ko RIB yabikoraho iperereza ndetse FERWAFA igafata icyemezo gikwiye.