Umunyamakuru w’imikino Uwiringiyimana Peter yasezeye kuri Flash FM

Uwiringiyimana Peter, wari umaze imyaka itanu ari umunyamakuru w’imikino kuri Flash FM, yasezeye ku mugaragaro kuri iyi radiyo, aho yahishuye ko agiye gukomereza umwuga we kuri Ishusho TV.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Peter yashimiye Flash FM ku ruhare yagize mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, avuga ko ari ho yatangiriye ubwo yari akiri umunyeshuri. Yagize ati:

“Ntubwo ngeze mbasha kubona amagambo ya nyayo nakoresha nshimira @flashtv_fm banyakiriye nkiri umunyeshuri bantoza kuba umunyamakuru ndiwe uyu munsi.”

Yongeyeho ko asabira umugisha abari muri Flash FM, avuga ko bazahora ari umuryango we kabone n’ubwo urugendo rwe rwerekeje ahandi. Peter yagize ati:

“Mbabasabira umugisha buri munsi kandi hazahora ari murugo. Igihe cyanjye rero ndikumwe n’iyi media house iri mu za mbere mu gihugu kigeze ku musozo.”

Uwiringiyimana Peter yashimiye byimazeyo abafatanyaga nabo ndetse n’abamukundaga, abasaba gukomeza kumuba hafi muri uru rugendo rushya agiye gutangira kuri Ishusho TV.

“Abankunda muzankomeze mubankundire nk’uko nanjye niko bizakomeza kugenda kugeza igihe Imana izabishakira tukongera kwisanga dukorana,” yasoje agira ati: “Aho nzakomereza umwuga naho muramenya mu gihe cya vuba. Murakoze!!”

Ibi bikaba byagaragaje uburyo Peter yagiye yubaka izina mu itangazamakuru ry’imikino, kandi benshi bamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwe rushya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *