Hervé Berville ni Umunyarwanda wavukiye i Nyamirambo, ubu ni Umudepite mu Nteko y’u Bufaransa, aho ahagarariye Ishyaka En Marche! rya Perezida Macron mu gihe Sonia Rolland wavukiye i Kigali, yabaye Miss France mu 2000.
Bombi bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ariko ntibibagiwe inkomoko yabo. Batanze igitekerezo mu kinyamakuru La Tribune, gisubiza abantu bamaze iminsi banenga amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe arimo Arsenal, PSG, Bayern Munich na Atletico Madrid mu kwamamaza Visit Rwanda.
Iyo nkubiri yafashe umurego kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo kugera n’aho abanyapolitiki barimo n’abo mu Bufaransa batangira gusaba ko amasezeno ya Visit Rwanda n’aya makipe ahagarikwa.
Sonia na Berville bagarutse kuri iki gitutu amakipe yashyizweho asabwa guhagarika amasezerano na Visit Rwanda, bavuga ko batumva impamvu ibyo babikora.
Bombi bavuga ko amasezerano nk’aya akozwe n’ibihugu bya Afurika, asanzweho, batanga urugero ku yo RDC iteganya kugirana na AS Monaco azaba afite agaciro ka miliyoni 4,8 z’Amayero.
Bavuze kandi ko Côte d’Ivoire yagiranye ubufatanye na Olympique de Marseille, amasezerano akaba yaratangiye mu 2023 akazagera mu 2030.
Aya RDC agamije kwamamaza ubukerarugendo bwa RDC mu gihe aya Côte d’Ivoire azasiga hubatswe n’ishuri ry’umupira w’amaguru i Abidjan.
Basobanura ko icyo aya masezerano agamije atari ukwamamaza ku myenda gusa, ahubwo biri mu murongo mugari wa politiki y’ibihugu yo kumenyekana no guha amahirwe afatika abenegihugu babyo.
Bati “None se kuki gahunda ya Visit Rwanda yibasiwe ku buryo budasanzwe? Iri ku myenda y’amakipe nka Arsenal, PSG, Bayern Munich ndetse vuba aha yatangiye kugaragara kuri Atlético de Madrid.”
“Iyi gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yaramaganywe ituma n’abantu bafata uruhande muri politiki mu Bufaransa, bashinja u Rwanda uruhare mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Sonia na Berville bavuze ko nta muntu uhakana uburemere bw’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo no kuba hakenewe inzira ya dipolomasi mu gukemura ikibazo ariko ko bitavuze ko kugira ngo bigerweho, politiki y’iterambere igomba kwamaganwa.
Ati “Ese dukwiriye kwamagana gahunda igamije guteza imbere ubukungu imaze imyaka bitewe n’uko hari abo idashimisha? Kumva ko [Visit Rwanda] igamije guhisha ibitagenda, ni ukwanga kureba umumaro wayo ko igamije iterambere n’isura ku rwego mpuzamahanga.”
Sonia na Berville basobanuye ko Visit Rwanda yatangiye mu 2018 mbere y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, ko ari ingenzi mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Uretse ubufatanye n’amakipe y’umupira w’amaguru, bibukije ko Urwego rw’Iterambere, RDB, rureberera Visit Rwanda rushinzwe gutuma u Rwanda ruba igihugu gikurura amahanga, kandi ko ikorana na Basketball Africa League, Tour du Rwanda ndetse ko u Rwanda ruzakira Isiganwa ry’Isi mu gusiganwa ku magare mu 2025 ndetse hari n’intego yo kwakira Formula 1 Grand Prix.
Ati “None se turamagana iki mu by’ukuri? Igitekerezo cy’uko igihugu cyo muri Afurika, kimwe n’ibindi byose, gishobora kubaka iterambere ryacyo binyuze mu bukerarugendo na Siporo?”
Bavuze ko inyuma y’ubukangurambaga bwa Visit Rwanda hatari intero gusa, ahubwo “hari imirimo, inyungu, ubuzima. Hari abayobora ba mukerarugendo, abafite amahoteli, abateka, abashoferi, abakira abantu muri hotel, abakozi bo kibuga cy’indege n’abandi bakozi mu ngeri zitandukanye, ibihumbi by’abantu bari mu rwego rumaze imyaka icumi ari rumwe mu zibumbatiye ubukungu bw’igihugu.”
Kuri Sonia na Berville, abanenga Visit Rwanda ni abacyifitemo imyumvire y’ubukoloni, “bahora bashaka kugena ibikwiriye cyangwa ibidakwiriye ku bihugu bya Afurika”.
Bavuze ko amahitamo y’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo atari ukwiyamamaza, ahubwo ari amahitamo y’Abanyarwanda yo gukomeza kwiyubaka, nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Bavuze ko ubukerarugendo bwihariye hafi 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse ko bwinjiza arenga miliyoni 600$ ku mwaka, bugatanga n’akazi ku bantu barenga ibihumbi 200.
Igitekerezo cyabo gishimangira ko ibyo u Rwanda rukora binyuze muri Visit Rwanda, bikorwa n’ibindi bihugu, kandi ko amahame mpuzamahanga yemera ko siporo ishobora kwifashishwa ikazana impinduka, igahuza abantu ku rugero politiki itageraho.
Bavuze ko bidakwiriye gutesha agaciro umuhate w’igihugu kigerageza kwandika amateka mashya yacyo.
Bati “Visit Rwanda si intero. Ni gahunda ihamye, ifite umusaruro yatanze, ifite ibyo itarageraho n’amahirwe y’ibyo yageraho.”
Bavuze ko idakwiriye kunengwa, ahubwo icyanengwa ni ibyo u Rwanda rutarageraho ubwarwo nk’uko hari ibyo n’ibindi bihugu bitarageraho.