Umunyarwenya MC Mariachi yateruye umukobwa w’ikizungerezi Isimbi Christelle maze amugwa hejuru, kuri stage maze abari muri Gen-Z Comedy baratangara – VIDEO 

Umunyarwenya MC Mariachi yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo yateruraga Christelle ku rubyiniro, ariko bikanga bikamunanira, kugeza ubwo bombi baguye hasi. Ni igikorwa cyasekeje abantu bari bitabiriye igitaramo, kikaba kimwe mu byagarutsweho cyane nyuma y’iki gikorwa.

Mariachi, uzwiho kwitwara neza ku rubyiniro no gutera urwenya, yagaragaje ko yishimiye Christelle byimazeyo. Ibyishimo bye byagaragariraga mu magambo yavugaga no mu myitwarire ye, aho yanatangaje ko amafaranga yari amaze gusarura mu bafana bayagabana na we.

Iki gitaramo cy’urwenya, kizwi nka Gen-Z Comedy Show, cyabereye muri Camp Kigali ku wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025. Ni igitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu kimaze gitangijwe. Cyahuje abanyarwenya batandukanye, haba abo mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri Uganda, barimo n’uyu MC Mariachi.

Iki gikorwa cyatangaje benshi, bamwe bibaza niba koko Mariachi atari yabanje kwibuka ko Christelle afite ibiro byinshi kurusha uko yari yiteguye. Ariko byose byarangiye ari urwenya rusanzwe, rutumye igitaramo kirushaho gushimisha abantu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *