Umupira w’amaguru ukomeje gukoza isoni itsinda rya Kataleya na Kandle ryo muri Uganda – AMAFOTO

Itsinda rya muzika ryo muri Uganda, Kataleya na Kandle rikomeje gukozwa isoni na ruhago, nyuma y’aho umwe itumye azenguruka imihanda y’i Kampala yambaye isume, undi na we akogera rwagati mu mujyi ku karubanda, bitewe n’ibyo bari bateze ku mikino itandukanye.

Ibi byaturutse ku ntego aba bakobwa bagiye bagirana mu gihe cy’imikino itandukanye yabaye muri Gicurasi 2025.

Kataleya usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal yari yateze na mugenzi we ko iyi kipe niramuka itsinzwe na PSG mu mukino uherutse kuzihuza muri UEFA Champions League azenguruka Umujyi wa Kampala yambaye isume ndetse yambaye ibirenge.

Nyuma y’uko Arsenal ikuwemo na PSG yagombaga kubahiriza ibyo yumvikanye na mugenzi we, afata umuhanda akenyeye isume y’umweru ndetse nta n’inkweto yambaye azenguruka mu bice bitandukanye bya Kampala.

Kandle usanzwe ari umufana wa Manchester United nawe mu minsi ishize yaje gutega na Kataleya ko iyi kipe niramuka itsinzwe na Tottenham mu mukino wa nyuma wa UEFA Europa League we azajya ku muhanda akogera ku karubanda.

Nyuma y’uko Tottenham itagendeye ku ntego ye igatsinda Manchester United, Kandle nawe yagiye gusoza isezerano yigaba mu muhanda yiterera amazi ku karubanda.

Aba bakobwa bari mu bakunzwe mu muziki wa Uganda, banakoranye indirimbo yitwa ‘Nyash’ na Afrique.

Imodoka zanyuraga kuri Kataleya, agenda yambaye ibirenge akenyeye isume mu muhanda

I Kampala mu Mujyi Kataleya yahazengurutse yambaye isume

Itsindwa rya Arsenal ryatumye Kataleya yisanga azenguruka Kampala yambaye isume

Hari aho bageze Kataleya ashaka kwiruka mugenzi we amubera ibamba

Kandle yari yitwaje amazi n’isabune agiye kogera ku karubanda

Manchester United yatumye Kandle yisanga ari kogera mu muhanda

Ubwo yari ari kogera mu ruhame, Kandle yanyuzagamo akiseka

Intego ya ruhago yatumye Kandle yisanga mu muhanda ari koga

Kwamamaza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *