Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko niba koko amategeko agomba gukurikizwa kuri bose, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, akwiye kuba uwa mbere uhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ibi abivuze nyuma y’uko KNC agize amagambo ashinja abanyamakuru ba siporo ibintu bikomeye, aho yabagereranyije n’abantu bakoze Jenoside.
Mu butumwa bwe, Sam Karenzi yagize ati:
“Niba koko abantu bose barebwa n’amategeko, KNC akwiriye kuba uwa mbere witaba RIB agasobanura uburyo agereranya abanyamakuru ba siporo n’abantu bakoze Jenoside.”
Aya magambo yatumye hatangira kuvugwa impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, aho benshi babibonye nk’ibibangamiye icyubahiro n’umurimo w’abanyamakuru, by’umwihariko abibanda kuri siporo.
Sam Karenzi yavuze ko amagambo nk’ayo atagomba kwihanganirwa kuko ashobora guteza urwikekwe no gupfobya amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Yavuze ko byaba byiza RIB ifashe iya mbere mu gusuzuma iki kibazo kugira ngo ukuri kumenyekane kandi ubusobanuro bukenewe butangwe.
Kakoza Nkuriza Charles ni umuyobozi wa Radio/TV1 ndetse na Perezida w’ikipe ya Gasogi United, akaba azwiho kugira imvugo zitavugwaho rumwe mu ruhando rw’itangazamakuru.