Umuriro watse hagati ya Maman Sava na Pasiteri Hakim ashinja kumusaba amafoto y’ubwambure

Intambara y’amagambo ikomeje guca ibintu hagati ya Pasiteri Hakim na Maman Sava, aho uyu mubyeyi w’abana babiri ashinja uyu mukozi w’Imana kurambika Bibiliya hasi agaha umwanya irari, nyuma yo gutinyuka kumusaba amafoto yambaye uko yavutse.

Intambara z’aba bombi zimaze kumenyerwa dore ko bari baherutse gukozanyaho mu mwaka ushize, icyo gihe bapfaga ubuhanuzi Pasiteri Hakim yari yahanuriye Maman Sava.

Mu kiganiro na IGIHE, Maman Sava adaciye ku ruhande yavuze ko atishimiye ubuhanuzi bw’uyu mugabo, amusaba kubusiba ku rubuga rwa YouTube gusa undi amubera ibamba. Icyo gihe ngo ubuhanuzi yamuhaye, bwavugaga ko azabana na Papa Sava.

Nyuma gato y’uko Maman Sava abonye iby’ubwo buhanuzi, yasabye Pasiteri Hakim kubusiba kuko ’bwamugiraho ingaruka,’ undi avuga ko bazabiganiraho.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Pasiteri Hakim ntiyatindijemo, yahise ahamagara Maman Sava kuri ’video call’, undi abyuka bwangu yambara igitenge, aranyaruka yicara mu ruganiriro, aritaba.

Pasiteri Hakim ngo yahise amubwira ko asa neza ndetse ntiyatinzamo, ahita amusaba kumwereka mu cyumba cye, icyo Maman Sava yavuze ko ’adakundamo urumuri.’ Ntibyatinze kuko yaje kumusaba kureba amabere ye, undi azabiranywa n’uburakari.

Iki cyifuzo ngo cyatangaje Maman Sava, wasobanuye uko byagenze mu kiganiro cyabereye kuri ‘Tik Tok Live’ cy’uwitwa GodFather.

Acyakira iki cyifuzo cya Pasiteri Hakim ngo yahise amubaza ati “What? Njyewe nkwereke mu cyumba cyanjye? Urashaka kureba mu cyumba cyanjye se ngo uharebe iki?”

Pasiteri Hakim yatanze ibisobanuro bififitse, Maman Sava aca amarenga y’uko uyu mugabo yanamusezeranyije ko babana, ikinyoma ngo abeshya abandi bagore. Ati “Sha cyakoze reka nkubwire Hakim, ni ukuri ku Imana yo mu Ijuru Imana izaguhana.”

Yahise amusubiza ko ibyo kuba umugabo we atari ibintu yatindaho, ati “Ese shahu umugabo wanjye wa muntu we, nanjye ko byanyiyobereye inaha, wandetse koko?”

Uyu mugore wari yarakaye yavuze ko Pasiteri Hakim “Afite ikintu kitwa ubuhehesi, njye ndabivuga mu mazina yabyo, afite ikintu kitwa ubuhehesi…kandi arabeshya shahu, uyu mugabo arabeshya… kandi si n’ubwa mbere uwo mugabo mwumvishe mu bintu byo gushaka kubona ibitsina by’abantu… sinzi umuntu wamubwiye ko ari mwiza, mumbabarire kubivuga, sinzi umuntu wamubwiye ko ari mwiza, ngo azi ko abantu bose bamushaka.”

“Nshuti yanjye, ntabwo abagore bose bagushaka, ikindi uraciriritse… mumubwire ko abagore tutamukeneye, ikindi ko yamaze kumenyekana.”

Maman Sava yaganiriye na IGIHE, asobanura neza uko byagenze. Ati “Yarampamagaye ndabyuka, ndabyibuka hari mu gitondo nambara igitenge nicara mu ruganiriro, ndamwitaba. Mu kuganira yaje kunsaba ko namwereka mu cyumba cyanjye. Nyuma aza no kunsaba kumwereka amabere yanjye.”

Maman Sava avuga ko icyo gihe yabajije Pasiteri Hakim impamvu yatuma akora ibyo byose, undi amubwira ko nta wamenya wanasanga amubereye umugabo, undi nawe amubera ibamba amwima ayo mafoto.

Twifuje kumenya impamvu ahisemo kumena aya mabanga muri ibi bihe, dore ko ibi bimaze hafi umwaka bibaye, asubiza ko yari yarahisemo kubigira ibanga ariko atungurwa no kumva ko Pasiteri Hakim ari kuri ‘live ya Tik Tok’ n’abandi bagore yasabye amafoto yo muri ubwo buryo.

Ati “Barampamagaye bambwira ko Pasiteri Hakim ari kuri live ngo njye kumva, mpageze nahasanze abakobwa yakoze nk’ibyo yankoze mpitamo guhita mvugisha ukuri kose.”

Gusa Pasiteri Hakim yihagazeho ibi ibirego bya Maman Sava abitera utwatsi, avuga ko ari ibinyoma.

Mu kiganiro yatanze kuri Tik Tok yagize ati “Maman Sava nta kibazo nagiranye nawe, icyo yangejejeho ntikibashe gukemuka nk’uko abishaka arakizi kandi ni icyo gusa. Icyakora ntaho gihuriye n’ubuhanuzi namuhanuriye.”

Pasiteri Hakim ahamya ko ubuhanuzi yahanuriye Maman Sava mu gihe agihumeka akwiye kubutegereza bugasohora kuko atari we ugena uko bigenda.

Ati “Nta kibazo mfitanye na Maman Sava, buriya buhanuzi nabuhanuye mu Ukuboza 2023, kandi igihe umuntu akiriho niba umuhanuriye bitarasohora narindire. Muze kureba amashusho y’icyo gihe yari yishimiye ubuhanuzi, cyangwa umbwire nguhe ibiganiro twagiranye mbere. No mu biro byanjye mfitemo camera zifata ibiganiro, nazaguha ibyo twaganiriye kuri Papa Sava ubwo yari mu biro byanjye.”

Icyakora nubwo avuga ko afite ukundi kuri kunafite ibimenyetso, Pasiteri Hakim yavuze ko atiteguye guhangana na Maman Sava cyane ko hari ibindi bintu baziranyeho bitari ubuhanuzi bityo ko adashobora kumusenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *