Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, APF, Hilarion Etong, yagaragaje ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabiraga u Rwanda ibihano barushinja uruhare mu bibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu no gufasha umutwe wa M23, gitandukanye n’uruhare bifuza kugira mu kugera ku gisubizo kirambye.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Francophonie bagiriye uruzinduko mu Rwanda baganira n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mikoranire hagati y’inzego zombi ndetse banigira hamwe ku ruhare rwazo mu gushakira hamwe umuti urambye ibibazo by’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.
Ni uruzinduko bagize nyuma yo kuva muri RDC aho bahuye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu bafite ububanyi n’amahanga mu nshingano na sosiyete sivili.
Mu byifuzo byagejejwe kuri iri itsinda harimo ko Inteko Ishinga Amategeko ya Francophonie yashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Akanama ku mutekano ka Loni wa 2773 washinjaga u Rwanda kugira uruhare rugaragara mu gufasha M23 no kurusaba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC ndetse no kurufatira ibihano.
Uwo mwanzuro kandi wategekaga ko Umutwe wa M23 uhita uhagarika imirwano.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru bo mu Rwanda, Hilarion Etong, yagaragaje ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye muri RDC gihabanye n’uruhare bifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke.
Ati “Twebwe turi abagize Inteko Ishinga Amategeko. Turabizi ko iyo ngingo ya 2773 imaze igihe kinini ihari. Turamutse tugiye muri uwo murongo, nta gushidikanya ko twahura n’ibindi bibazo. Turi hano kugira ngo dutange ikintu gishya.”
Yakomeje agaragaza ko ubushake bwabo bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo butagamije gukuraho ubundi buryo n’inzira ziri gushyiramo imbaraga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
Ati “Navuze kandi ko tudashaka gukuraho ibyo guverinoma zivuga cyangwa ibyo izindi nzego mpuzamahanga zivuga. Icyo tuzanye hano ni ijwi ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Tuguma mu rwego rwacu kuko tuzi ko dufite ubushobozi bwo kuzana igitekerezo cyangwa igisubizo gishobora kunganira ibyo bimaze gukorwa.”
Yavuze kandi ko ubwo bari mu biganiro n’abayobozi batandukanye b’Abanye-Congo bagarutse cyane ku ijambo amahoro kuko nibura ryasubiwemo inshuro 40, yemeza ko atagerwaho hatabayeho gukemura ibibazo by’umutekano muke mu buryo burambye.
Yakomeje ashimangira ko ibiganiro ari byo nzira ishobora kugeza ku gisubizo kirambye kuri ibi bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka irenga 30 mu Karere k’ibiyaga bigari.
Yibukije ko iyi gahunda yabo itagamije gusimbura izindi nzira za dipolomasi zisanzweho nk’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gahunda ya Luanda, iya Nairobi, n’izindi nk’ubuhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Francois Xavier Kalinda, yerekanye ko u Rwanda rukomeje gushimangira inzira y’ibiganiro nk’ishobora kugeza ku gisubizo kirambye.
Ati ‘Batubwiye ko muri RDC bababwiye ko barambiwe intambara, natwe twabagaragarije ko tutigeze tuyifuza, twakomeje dusaba ko icyo kibazo cyarangizwa n’ibiganiro. Nk’Inteko Ishinga Amategeko rero twemereye APF ko uruhare bashaka kugira natwe tuzabafasha kugira ngo Akarere kacu kagere ku mahoro.”
Yashimangiye ko igisubizo gishingiye ku ruhare rwa buri wese n’ubushake bwa Politiki mu gukemura ikibazo ku buryo burambye.