Umusaza w’imyaka 65, Tuyisenge Theoneste utuye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, arashinjwa ibikorwa bikomeye birimo gufata abagore ku ngufu ndetse no gusambanya amatungo.
Amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’ibanze yemeza ko uyu musaza akekwaho gusambanya abagore batatu, barimo n’umwe bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Nk’uko BTN TV ibitangaza, Tuyisenge yaje gufatirwa mu cyuho ari gusambanya ihene. Nyuma yo gufatwa, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho yemeye icyaha ndetse asaba imbabazi. Bikavugwa ko yatanze amafaranga angana n’ibihumbi 150 byo gukwa iyo hene yasambanyije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Uwanyirigira Esperance, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uyu musaza yigeze gutabwa muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa bitewe n’uko abatangabuhamya batabonetse.
Kugeza ubu, abaturage bo muri ako gace baracyafite impungenge ko uyu musaza ashobora no gufata ku ngufu abana babo b’ababakobwa.