Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, aho ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagonze bisi nto yari ihagaze ku cyapa, itegereje abana bagombaga kujyanwa ku ishuri.
Iyo kamyo yari itwaye imbaho yaturukaga i Muhanga yerekeza i Kigali. Mu gihe yageraga mu Kagari ka Sheli, yarenze umuhanda maze igonga bisi yari ihagaze, iyisunika ikarenga umuhanda.
Iraguha Prudence, umwe mu baturage babonye ibyabaye, yavuze ati: “Byabaye mu buryo butunguranye kuko umushoferi wa bisi yari akirimo gucaza neza abanyeshuri 13. Ni bwo iyo kamyo yaturutse mu ruhande rwayo, maze igonga iyo modoka, irayirenza umuhanda.”
Ababonye impanuka bavuga ko umushoferi wa FUSO yari yasinze bikabije, kuko mu modoka ye habonetse amacupa y’inzoga zo mu bwoko bwa liqueur.
Bagirubwira Laurien, usanzwe akorera hafi y’aho impanuka yabereye, yavuze ko nyuma y’ibyabaye, imbangukiragutabara eshatu zahise zihagera kugira ngo zitware abakomeretse kwa muganga. “Bahise bajyanwa mu bitaro, harimo abanyeshuri ndetse n’umushoferi wa bisi.”
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko impanuka yabaye saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’igitondo. Yemeje ko nta muntu witabye Imana, ariko hari batanu bakomerekejwe bikomeye.
Yagize ati: “Ku bw’amahirwe nta wapfuye, ariko hari abakomeretse cyane. Batwawe mu bitaro bya Remera-Rukoma no muri CHUK.”
Yakomeje asobanura ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’umushoferi wa FUSO, kuko ibisubizo by’ibipimo byagaragaje ko yari afite ibisindisha mu maraso ku gipimo cya dogere 400, mu gihe igipimo cyemewe kiri munsi ya dogere 80.
SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kugira ubushishozi, birinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe. Yagize ati: “Abakoresha umuhanda bakwiye kumenya ko umutekano wabo n’uw’abandi uri mu biganza byabo. Bagomba kwirinda amakosa nk’aya.”
Ubu, umushoferi wari utwaye FUSO afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, aho agikurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano.