Umusifuzi Ngabosiyonga Patrick wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports ugafatirwamo ibyemezo byateje imvururu, yaserukanye umwambaro ku mukino wa APR FC na Musanze FC warikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports ugafatirwamo ibyemezo byateje imvururu, yakurikiye umukino wa APR FC na Musanze FC yambaye umwenda w’umukara n’umweru, abiganjemo abakunzi ba Rayon Sports baramwikoma.

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ni bwo APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda, wanahujwe n’ibirori byo gushyikirizwa igikombe.

Mu bari muri ibi birori harimo na Ngaboyisonga Patrick, wari wicaye mu myanya y’icyubahiro. Yari yambaye umupira w’umweru, urimo imirongo ihagaze y’umukara, ndetse n’ipantaro y’umukara.

Kwambara iyi myambaro kandi hari abari basanzwe bavuga ko yakoze amakosa mu nyungu za APR FC, byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bafana yagize ati “Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Bugesera na Rayon sports. Ariko Murera wagorwa pe! Uzakina n’amakipe ukine n’abasifuzi? Nguwo mu mukara n’umweru.”

Uwitwa Genius Fida yagize ati “Ngaboyisonga Patrick akaba n’umusifuzi, akabivanga no gukunda APR, ejo ntiyabashije kubihisha agaragara yaje kwishimira Igikombe anaseruka mu myambaro ya APR. Aha ni ho utinyira ruhago yacu.”

Ukoresha amazina ya Wimbwira Ubusa, we yagize ati “Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Bugesera na Rayon sports, ariko Murera wagorwa pe! Uzakina n’amakipe ukine n’abasifuzi? Nguwo mu mukara n’umweru.”

Ukoresha amazina ya Nzongera, yagize ati “Nimunyereke ahantu handitse ko umusifuzi atemerewe kugira ikipe akunda.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *