Umusirikare wa FARDC yarasiye abantu mu rusengero, batatu bahasiga ubuzima

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiye abantu mu rusengero, batatu mu bari barurimo arabica.

Byabaye ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 mu gace ka Banana, mu Ntara ya Kongo-Central.

Ababibonye bavuga ko uwo musirikare yinjiye mu rusengero rw’itorero Bethesida Ministry ruri mu gace ka Banana, mu Ntara ya Kongo-Central ubwo abakirisitu bari mu materaniro basenga, yinjira abaririza umugore witwa Naomie.

Nyuma y’uko abari mu rusengero bose bagize ubwoba bakanga kumuvugisha, yahise amisha urufaya rw’amasasu ku bantu bari aho mu rusengero abantu babiri bahita bahasiga ubuzima ako kanya, abandi 3 barakomereka.

Muri abo bantu babiri bahise bagwa aho ako kanya, harimo n’umwana muto w’uruhinja, undi muntu wa gatatu akaba yaraguye mu bitaro aho yari yajyanywe kuvurirwa nyuma y’igihe gito ahageze.

Batatu bakomerekeye aho bo ubu bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Muanda.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muanda, Bwana Nicolas Kinduelo, yemeje iby’iri sanganya avuga ko nyuma yo kurasa aba bantu, uwo musirikare yahise afatwa n’abaturage banamwihanangirije bikomeye, bamukubita.

Ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko uyu musirikare agomba guhita agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Muanda kuri uyu wa Mbere, aho azaburanishwa mu buryo bwihuse nk’uko amategeko abiteganya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *