Mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, habereye ubukwe budasanzwe ku wa 28 Kamena 2025, ubwo Nkundimana Gerard, umusore w’imyaka 21, yasezeranaga na Uwimana Donatha, umugore w’imyaka 35. Ni ubukwe bwatunguye benshi ndetse butuma abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage bo muri ako gace.
Ibi birori byabereye ku kibuga cy’itorero rya ADEPR Ngarama, byitabirwa n’abantu benshi barimo abo mu miryango, inshuti, abayoboke b’amadini ndetse n’itangazamakuru. Ababashije kwitabira bavuze ko bwari ubukwe budasanzwe, butandukanye n’ibisanzwe bimenyerewe mu migenzo y’ubukwe nyarwanda. Ngo byari ubukwe bw’amasezerano menshi, abantu bamwe bagahamya ko “bwateguwe n’Imana.”
Umudiyakoni witwa Musabyuwera Damien, wo muri iryo torero, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko nta gitangaza kibirimo kuba umugabo yashakana n’umugore umuruta, kuko urukundo rudashingira ku myaka. Yagize ati:“Ntaho byanditse ko tugomba gushaka abantu duhwanyije imyaka cyangwa tunga imyaka. Umuntu ashobora gukunda umuruta cyangwa aruta. Umusore nta kindi yamubwiye cyamukururiye, ahubwo uko yamubonyemo urukundo rw’ukuri, ni byo byatumye amutoranya.”
Yongeyeho ko nubwo imyaka ishobora kuba myinshi hagati y’abashakanye, icyo bareba ni urukundo, icyizere n’ubwumvikane hagati yabo. Ati: “Ibindi byose biba bitangaje, ariko ubu bukwe ni uko.”
Ubukwe bwabo bwabaye isoko y’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu baturage bavuze ko ari “intambwe y’ubwisanzure mu rukundo,” abandi bakavuga ko bitari bikwiye, bagaragaza impungenge batewe n’itandukaniro ry’imyaka riri hagati yabo bombi.
Nubwo hari ababyakiriye nk’ibidasanzwe, abasesengura imibanire bavuga ko gukura mu myaka atari bwo bushingirwaho mu guhitamo uwo mwubakana, ahubwo ko urukundo, icyizere n’ubwumvikane ari byo shingiro.
Ibirori kandi byaranzwe n’umutuzo n’ibyishimo byinshi, aho abari bitabiriye baririmbye, babyina ndetse basangira n’abageni, byose byabereye ku rusengero.