Umusore witwa TUMUKUNDE Emmanuel yatumiye inshuti n’umuryango ngo bajye kumusabira umukobwa bagezeyo basanga yagiye kubyara

Mu Karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Shangi akagari ka Mugera, umudugudu wa Karugero haravugwa inkuru y’umusore witwa TUMUKUNDE Emmanuel watumiye ababyeyi, inshuti n’umuryango ngo bajye ku musabira umukobwa  witwa Nyiranzarorimana Divine bagasanga yagiye kubyara.

Ibi byabaye kuwa gatatu tariki ya 28 Gicurasi uyu mwaka mu Kagari Burimba ahazwi nko ku Mugera mu Murenge wa Shangi, ubwo Divine yafatwaga n’inda maze akajya kubyarira mu kigo nderabuzima cya Mugera.

Ubukwe bwa Tumukunde Emmanuel na Nyiranzarorimana Divine bwari buteganijwe gutahwa kuwa kane tariki 29 Gicurasi 2025 kuko bari baramaze gushyingiranwa mu murenge byemewe n’amategeko akaba yabyaye habura umunsi umwe gusa ngo asabwe anakobwe.

Icyakora kuba uyu mugeni yabyaye buri bucye abakwe baza gusaba no gukwa ntibyabujije ko imihango ikomeza, nkuko byemejwe n’ubuyoboi bw’inzego z’ibanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Jeanne Mukamusabyimana avugana n’itangazamakuru, yavuze ko ibi byabaye kandi ko bitabujije imihango y’ubukwe gukomeza.

Yagize ati: “Uwo mukobwa yari yarashyingirangwe na Tumukunde Emmanuel mu mategeko bapanga ko kuri 29 Gicurasi bazasaba bakanakwa, icyakora umusore n’umukobwa bari babiziranyeho ariko icyabatunguye ni ukubyara”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iwabo w’umuhungu nyuma yo kumenya ko umukobwa baje gusaba yagiye kubyara imiryango yombi yabiganiriyeho, maze imihango yo gusaba no gukwa ikomeza nk’ibisanzwe ariko “Divine adahari kuko yari akiri ku bitaro”.

Nyiranzarorimana Divine akaba yabyariye ku kigo nderabuzima cya Mugera kandi abyara neza.

Ubukwe nyirizina bukazakomereza mu rusengero rwa  rwa EAR Kigabiro ubwo umubyeyi azaba amaze kuva ku kiriri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *