APR FC yamaze kumvikana n’Umunya-Maroc, Abderrahim Talib, w’imyaka 61 y’amavuko, kugira ngo azayibere Umutoza mushya uzayifasha mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Champions League.
APR FC ikomeje kwiyubaka nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino wa 2024/25 utayihiriye, ikaviramo mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, ndetse ikanatwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda bigoranye.
Mu kwiyubaka no kugerageza kuzarenga aho yageze mu mwaka ushize, APR FC igiye guha akazi umwe mu batoza bamenyereye imikino Nyafurika, ari we Abderrahim Talib nk’uko byatangajwe n’Umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa ukurikira cyane ibibera muri iyi kipe.
Abderrahim Talib ni umutoza ukomeye kuva mu 2007, dore ko yatoje amakipe akomeye arimo RS Berkane, AS FAR na Wydad Athletic Club zo muri Maroc.
Uyu mutoza ufite impamyabushobozi y’ubutoza ya CAF Pro na UEFA Pro, yaherukaga gutoza Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc mu mwaka w’imikino wa 2022/23 mu gihe akazi aheruka ari ak’Umuyobozi wa Siporo muri RCA Zemamra.
Muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Talib agiye gusimbura Umunya-Serbia Darko Nović wari umaze amezi 11 ayitoza, wagiye habura imikino itatu ngo shampiyona irangire.
Kugeza ubu APR FC yaguze bamwe mu bakinnyi bashya b’Abanyarwanda ari bo Hakizimana Adolphe, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim na Ngabonziza Pacifique.
Iyi kipe iri mu biganiro na Omborenga Fitina, izagura abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo Umunya-Uganda, Ronald Ssekiganda, wasinye muri Mutarama. Abandi babiri ni rutahizamu ukina imbere n’undi mukinnyi ukina inyuma ye ahazwi nko ku 10.