Umutoza Frank Spittler yashyize umucyo ku cyatumye areka gutoza Amavubi, ashinja Ferwafa guhimba ibinyoma

Uwahoze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten Spittler, yatangaje ko hari amakuru menshi atari yo yatangajwe nyuma y’igenda rye, avuga ko FERWAFA ari yo yabazwa impamvu itamwongereye amasezerano ikanisubiraho ku mafaranga bari bemeranyije.

Tariki ya 21 Mutarama 2025 ni bwo Ferwafa yatangaje ko itazongerera amasezerano Umudage Frank Torsten Spittler wari umaze umwaka atoza Ikipe y’Igihugu nyuma yo kugirana ibiganiro na we byari bimaze amezi abiri.

Nyuma y’iri tangazo, amakuru yagiye hanze yavugaga ko Frank yaba yarasabye ko akubirwa kabiri umushahara, kandi akazajya aza mu Rwanda gusa ari uko aje gutoza Ikipe y’Igihugu, ikintu uyu mugabo yaje guhakana yivuye inyuma.

Aganira na The Newtimes, Spittler yagize ati “Ntabwo nigeze nsaba ko umushahara wanjye ukubwa kabiri. Mbere yo kuza mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, twumvikanye n’abantu bo muri Ferwafa ko hari amafaranga nzajya mpembwa, ariko tugiye gusinya amasezerano nsanga barayagabanyije.”

“Ubwo amasezerano yanjye yari arangiye, nasabye ko bampa amafaranga twari twaranumvikanye mbere n’ubundi.”

Uyu mutoza yemeye ko mu byo yasabaga, ariko guhera muri Mutarama 2026 kugeza muri Kamena uwo mwaka, yari gukubirwa umushahara inshuro ebyiri, mu gihe yari kuba yahesheje Amavubi itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Frank Spittler yahakanye yivuye inyuma ibyo gutoreza Amavubi mu Budage, akajya aza gusa ari uko Ikipe y’Igihugu igiye gukina, avuga ko byaba ari imibare mike atakora kuko iwabo iyo utamaze iminsi 183 uri hanze y’igihugu uba utegetswe kwishyura umusoro ku mafaranga yose winjije.

Uyu mutoza wasize Amavubi ari aya mbere mu Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ashimangira ko umutoza mushya Adel Amrouche yahawe umwanya muto wo gutegura ikipe bityo ko byari bigoye ko yabona umusaruro.

Na we akaba yavuze ko byari kuba byiza iyo Amrouche aza guhabwa umwe mu batoza bari bungirije, kuko hari amakuru menshi yari kuba afite mu ikipe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *