Ku munsi wejo hashize tariki ya 25 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, mu mikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’Isi cya 2026.
Ni umukino waje kurangira amakipe yose anganya 1-1, ibi byatumye u Rwanda rufata umwanya wa Kabiri, rubanzirizwa na Africa y’Epfo naho Lesotho iguma ku mwanya wanyuma.
Nyuma y’uyu mukino, Abanyamakuru agerageje kuvugisha umutoza mukuru w’Amavubi Adel, gusa ntibyakunda kuko yahise ajya mu rwambariro. Umutoza w’ungirije Eric Nshimiyimana niwe wasigaranye n’itangazamakuru.
Eric Nshimiyimana yatangarije umutoza w’Amavubi mukuru amaze iminsi arwaye bityo bigatuma kumanywa aba aryamye kugirango aze kubona uko atoza.
Ati “Umutoza amaze iminsi arwaye, buriya kumanywa aba aryamye kugirango aze kubona imbaraga zo kuza gutoza”.
Mu y’indi mikino yabaye, ikipe y’igihugu ya Africa y’Epfo yatsinze Benin 2-1, Nigeria na Zimbabwe zinganya 1-1, bituma Africa y’Epfo ifata umwanya wa 1 n’amanota 13, Amavubi uwa 2 n’amanota 8, Bénin uwa 3 n’amanota 8 gusa ifite umwenda w’igitego 1, Nigeria uwa 4 n’amanota 7.