Umutoza Robertinho watozaga Rayon Sports yahagaritswe

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho na Mpazimpaka Andre bahagaritswe by’agateganyo muri Rayon Sports kubera Umusaruro muke.

Umwanzuro wo kabahagarika wafashwe uyu munsi mbere yuko berekeza I Huye kuri uyu wa mbere. Ikipe igiye kuba itozwa by’agateganyo na Rwaka Claude.

Kuri uyu wa Gatatu Mukura VS izakira Rayon Sports mu mukino Ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Amakuru atugeraho arahamya ko Rwaka ariwe umanukana n’ikipe kuri uyu wa mbere i Huye kujya gukina umukino ubanza na Mukura muri Peace cup.

Rayon Sports yari imaze iminsi idakora imyitozo muri iki cyumweru cyo Kwibuka 31 kubera ko abakinnyi bashakaga ko ikipe ibanza kubishyura amafaranga ibarimo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *