Umutoza wa Rayon Sports yatashye iwabo mu gihe habura igihe gito ngo imikino yo kwishyura itangire

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Quanane Sellami yagiye mu biruhuko iwabo.

Ku munsi wejo hashize tariki 20 Mutarama 2025, nibwo byamenyekanye ko umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports atari mu kazi muri iyi minsi kubera ikiruhuko yagiyemo akurikiye Robertihno usanzwe ari umutoza mukuru.

Ibi byamenyekanye nyuma yaho Ngabo Roben abitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yari isoje imyitozo ndetse agaruka ku myiteguro y’iyi kipe mu gikombe cy’Intwari kizatangira tariki 28 Mutarama 2025.

Roben Ngabo yavuze ko ubwo Robertihno yagendaga mu minsi mikuru ikipe yasigaranwe na Quanane Sellami bisa nkaho bahanye iminsi none nawe ubu yamaze kwerekeza iwabo muri Tunisia mu kiruhuko kingana n’icyumweru 1 gusa ikipe isigaranwa na Robertihno wenyine.

Ikiruhuko Quanane Sellami yagiyemo cyatangiye mu mpera z’icyumweru gishize biteganyijwe ko mu mpera z’iki cy’umweru araba yamaze kugaruka hano mu Rwanda gukomeza akazi ko gutoza muri Rayon Sports.

Roben Ngabo nubwo yatangaje ku by’umutoza wungirije wa Rayon Sports ariko yanakomoje ku mwataka w’iyi kipe avuga ko bagomba Kwitonda kugirango batazibwa.

Yagize ati ” Rayon Sports ikeneye rutahizamu Kandi izamugura, gusa ntituzahubuka ngo dutange amafaranga menshi, nka bamwe bagura ibibiribiri.”

Robertihno ndetse na Quanane Sellami bageze mu ikipe ya Rayon Sports mu meshyi ya 2024, basinya amasezerano y’umwaka umwe ndetse kugeza uyu munsi ubona ko akazi bazaniwe bari kugakora neza kuko bicaye ku mwanya wa mbere.

Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda kugeza ubu n’amanota 36 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 31.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *