Umutoza mukuru wa Vision FC, Mbarushimana Abdou, yatangaje ko ikipe ye yiteguye guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, urahanzwe amaso kubera uko Rayon Sports imaze kwitwara neza.
Rayon Sports izakina uyu mukino imaze gutsinda imikino irindwi yikurikiranya, kandi nta gitego na kimwe irinjizwa. Gusa, Mbarushimana asanga iyi kipe ye ifite amahirwe yo kuyihagarika. Ati: “Rayon Sports ni ikipe ikomeye, ariko natwe twiteguye kuyihagarika. Dufite umugambi wo gukomeza gutsinda kandi ntabwo tuzajya mu mukino tugiye gusubira inyuma.”
Vision FC imaze iminsi yibanda ku gukosora amakosa yabonetse mu bwugarizi. Mbarushimana yavuze ko intego yabo ari ukugarira neza kugira ngo Rayon Sports idahita ibona amahirwe yo gutsinda. “Twakoze cyane mu myitozo kugira ngo dukosore amakosa yose yagaragaye mu mikino ishize. Tugomba kugira ubwugarizi bukomeye niba dushaka amahirwe yo gutsinda,” umutoza yasobanuye.
Nubwo Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, Mbarushimana asanga igitutu kiri ku ruhande rwayo. “Iri mu rugamba rwo kwitwara neza kugira ngo ikomeze kuyobora shampiyona, ariko ibyo bishobora kuyibera umutwaro. Twe tuzakina dushyize imbere gushaka amanota atatu,” yongeraho.
Umutoza Mbarushimana yanagarutse ku mateka ye yo guhanganira Rayon Sports mu makipe atandukanye. Yibukije ko yagiye ayigora igihe kinini. “Mu makipe yose nanyuzemo nka AS Muhanga na Nyanza, twigeze kunganya cyangwa tukayitsinda. N’ubu turifuza gukora ibidasanzwe,” Mbarushimana yavuze.
Vision FC, iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani mu mikino icumi, ifite intego yo kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona. Mbarushimana yasabye abakinnyi be gukomeza kwitanga, avuga ko uyu mukino ari amahirwe yo guhindura isura y’ikipe. “Dufite icyizere ko tuzatsinda kandi tuzagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku ntego zacu,” umutoza yasoje avuga.
Ni mu gihe ikipe ya Rayon Sports kuva yagira ubuyobozi bushya, ikomeje gutsinda umunsi ku wundi amakipe muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, umukino utahiwe ukaba uzayihuza na Vision FC itozwa n’umutoza Mbarushimana Abdou.