Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Spittler Torsten, agiye gusubira mu gihugu cye cy’u Budage kugira ngo ahamare iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024.
Ibi bije mu gihe Amavubi ari kwitegura imikino y’ijonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024, aho bazakina na Sudani y’Epfo. Iyo mikino ibiri izaba ku matariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024.
Mu gihe cy’uko azaba adahari, Abatoza b’Abanyarwanda bamwungirije mu ikipe y’igihugu ni bo bazayitoza muri iyo mikino yombi. Iki cyemezo cyafashwe kugira ngo ikipe ikomeze imyiteguro neza, idahungabanyijwe no kubura umutoza mukuru.
Amavubi ariteguye gushyiraho imbaraga kugira ngo bazabashe kubona itike yo kwitabira CHAN 2024, irushanwa rikomeye rya Afurika ryitabirwa n’amakipe agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.
Ni ibyiringiro by’Abanyarwanda ko n’ubwo umutoza mukuru azaba adahari, ikipe izakomeza kwitwara neza ikabona intsinzi.