Umuturage yashatse kugurira umupolisi agafanta ka 30,000 Frw, Polisi y’u Rwanda imusubiza ibintu biba birebire!

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi batemerewe guhabwa amafaranga cyangwa impano ziturutse ku baturage, nk’agashimwe ku mikorere yabo, ivuga ko ibyo bikorwa bitajyanye n’amategeko agenga serivisi rusange.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho umuturage abinyujije ku rubuga rwa X, yifuje kuzaha umupolisi amafaranga 30,000 yo kugura Fanta, nk’ishimwe ry’uko akora neza. Uyu muturage yagize ati: “Nkunda abapolisi, nifuza kuzagurira umwe Fanta n’iyo byaba 30,000, nk’ishimwe.”

Polisi yasubije ko ishimwe nyaryo ari uko abaturage banyurwa na serivisi bahawe, naho umupolisi agahabwa ibihembo byemewe n’amategeko. Yagize iti: “Akazi ka Polisi nta gahunda za tip kibamo.”

Ni ubundi butumwa bw’ishishikariza abaturage kubaha amategeko, aho n’undi muturage aherutse gusaba kujyanwa i Wawa kubera ubuzima bumugoye, ariko Polisi imugira inama yo gushaka amahugurwa y’imyuga aho gutekereza kwishyira mu ngorane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *