Isi ikomeje gukataza mu gukoresha ubwenge buhangano (AI) muri serivisi zitandukanye ndetse benshi bahamya ko buri kwihutisha iterambere binyuze mu guhanga udushya, koroshya no kwihutisha akazi ndetse no gukora byinshi mu gihe gito.
Nubwo benshi babibona batyo ariko hari bamwe bagaragaza impungenge ko ikoreshwa rya AI rishobora kuzangiza no guhindura uko abantu basanzwe bakora akazi, urubyiruko rukisanga rwasigaye inyuma mu gihe rutagendana n’umuvuduko w’iri koranabuhanga.
Umuyobozi mukuru wa Google DeepMind, Demis Hassabis, yasabye abakiri bato kwibanda ku gukoresha iri koranabuhanga, kuko igihe Isi igezemo ari bo bagomba kuba ku isonga mu bagendana na ryo, bitaba ibyo bagasigara.
Hassabis yavuze ko mu gihe cyashize, internet yazanye impinduka zikomeye mu buzima bw’ikiremwamuntu, ateguza ko mu myaka iri hagati y’itanu na 10, AI na yo izaba yarahinduye byinshi ku buryo utazajyana n’umuvuduko wayo azashiduka yarasigaye.
Yagize ati “Nk’uko internet yahinduye abantu, telefone zigezweho zikaranga urubyiruko, AI izaba ikirango cy’urubyiruko mu gihe kiri imbere. Mu myaka itanu iri imbere kugera ku 10, ntekereza ko tuzabona ibisanzwe biba, bijyana n’impinduka zikomeye mu ikoranabuhanga, aho imirimo imwe izahungabana. Ariko imirimo mishya, ifite agaciro kari hejuru, imwe myiza izahangwa.”
Yagiriye inama abakiri bato yo guhindura imitekereze bagatangira kwiga imikorere n’imikoreshereze ya AI hakiri kare ariko agaragaza kumenya gukoresha ikoranabuhanga byonyine bidahagije, kuko umuntu akenera ubundi bumenyi bwibanze AI burimo kwisanisha n’ibiriho ndetse no kwihangana.
Kuva sosiyete OpenAI yatangiza ChatGPT mu 2022, yazanye impinduka zitandukanye mu mirimo itandukanye aho bamwe bayishimiye bitewe n’uko hari byinshi yoroheje ndetse ikanihutisha, abandi bakayinubira bavuga ko hari abo yahagarikiye akazi.”
https://mobile.igihe.com/ikoranabuhanga/article/umuyobozi-wa-google-deepmind-yaburiye-abato-badakoresha-ai#:~:text=Isi%20ikomeje%20gukataza,abo%20yahagarikiye%20akazi.