Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent, yagaragaje ko yiteguye gukina na Rayon Sports nta bwoba afite, kuko atari ikipe y’abasirikare ahubwo itegura nk’ikipe y’abasivili.
Ibi yabigarutseho mu myitozo yakoresheje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, agaragaza ko umukino awiteguye neza nk’umwe mu barezwe na APR FC.
Ati “Turi mu bihe byiza kuko twiteguye Rayon Sports nk’aho ari umukino wa nyuma. Ndi umwana wa APR ndayikunda nkanabishimangira, mubyumve neza ko ejo ari urugamba.”
Seninga akomeza avuga ko umukino wa Rayon Sports umworohera cyane kuko atari Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, dore ko na yo yayikuyeho inota rimwe nyuma yo kunganya ibitego 2-2.
Ati “Dufite urugamba rwo gukotana tukajya mu makipe atandatu ya mbere. Gutegura Rayon Sports ntibigoye kuko umusivili ahora ari umusivili ntabwo ategura nk’umusirikare. Nta bwoba mfite ku mukino wa Rayon Sports.”
“Umwanya wa mbere Rayon Sports igomba kuwuvaho byanze bikunze kuko natwe turi habi, dukeneye amanota atatu. Ubwo APR igomba gukora uko ishoboye kugira ngo iwusubirane.”
Etincelles FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29, ikeneye uyu mukino ngo ikomeze intambara yo kutajya mu makipe amanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
