Umwarabu yari ari muri stade Amahoro: Ikipe yo mu Misiri iri mu zikomeye muri Afrika yatangiye gukurikiranira hafi myugariro wa APR FC, Niyigena Clément

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru avuga ko myugariro wayo, Niyigena Clément yifuzwa n’Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, iheruka kugera ku mukino wa nyuma muri CAF Champions League.

Amakuru akomeje kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko Pyramids FC yatangiye gukurikiranira hafi myugariro wa APR FC, Niyigena Clément.

Byavugwaga ko ushinzwe gushakira Ikipe ya Pyramids FC abakinnyi yamaze kugera i Kigali ngo akurikire umukino Niyigena akina kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe umwe mu bayobozi ba APR FC yabwiye IGIHE ko ayo makuru batayazi.

Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko Niyigena amaze iminsi akurikiranirwa hafi na sosiyete ya MIR Sport Agency ishakira amakipe abakinnyi.

Muri Kamena 2024 ni bwo Niyigena yongereye amasezerano nyuma y’imyaka ibiri aguzwe muri Rayon Sports yari yagezemo avuye muri Marines FC.

Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri APR FC amaze gutsindira ibitego bibiri muri uyu mwaka w’imikino ndetse akaba ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Iyi kipe y’Ingabo irakira Police FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, kuri uyu wa Gatatu muri Stade Amahoro.

APR FC yahuye na Pyramids FC inshuro enye mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, mu 2023 na 2024, ndetse Niyigena Clément yakinnye iyo mikino yose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *