Umweyo watangiye kuvuza ubuhuha muri APR FC! Nyamukandagimukibuga imaze gutandukana n’umunya Nigeria

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane n’umukinnyi wo muri Nigeria, Godwin Odibo, wari wayisinyiye mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Nubwo yari yitezweho byinshi, Odibo arangije igihe cye muri APR FC nta musaruro urambye yatanze ku kibuga. Ikipe yatangaje aya makuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yamushimiye ku gihe yamaze muri iyi kipe n’uruhare yagize, nubwo bitageze ku rwego rwifuzwaga.

APR FC yagize iti: ” Turashimira Godwin Odibo ku bwo kuba yarabaye umwe mu bagize umuryango wa APR FC. Tumwifurije amahirwe masa mu rugendo rushya rwe rw’umwuga.”

Ibi bigaragaza ubushake bwa APR FC bwo gukomeza gukorana n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo gufasha ikipe kugera ku ntego zayo, ari nako bashimira abagiye bagira uruhare n’ubwo batagejeje ku byo bari bategerejweho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *