Radio TV 10 yatangaje ko yungutse umunyamakuru mushya uzajya agaragara mu biganiro by’imikino kuri Radio na Televiziyo byayo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Radio TV 10 yagize iti:
“Mudufashe guha ikaze umunyamakuru wacu mushya, Baryinyonza Elie, muzajya mubana by’umwihariko mu biganiro bya Sports kuri Radio & TV10. Urakaza neza, Baryinyonza.”
Baryinyonza Elie ni umunyamakuru uzwi mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Mbere yo kwinjira muri Radio TV 10, yakoze ku maradiyo nka Radio TV1 na B&B Kigali FM, ari nayo yakoreraga bwa nyuma mbere yo kuba yari atarafite ikindi gitangazamakuru akorana na cyo.
Ubuhanga bwe n’ubunararibonye yakuye mu myaka amaze mu itangazamakuru bitegerejweho kongera isura nziza mu biganiro bya siporo bya Radio TV 10. Abakunzi b’ibiganiro by’imikino barahawe ikaze mu gukurikirana ibikorwa bye bishya muri iyi radio na televiziyo.