USA: Inyoni ya Kasuku yatumye umukecuru yangirwa kwinjira mu ndege

Umukecuru w’imyaka 76 ari mu gahinda nyuma y’uko indege ya Frontier Airlines yanze kumusubiza iwabo muri New York, ikamuta muri Puerto Rico imuziza ko yashatse kwinjiza mu ndege inyoni ya Kasuku.

Maria Fraterrigo yari ku kibuga cy’indege cya Luis Muñoz Marín muri Puerto Rico aho yiteguraga kwinjira mu ndege ya Frontier Airlines ngo imusubize iwabo muri New York ku wa 5 Mata 2025.

Mu mizigo yari afite yashakaga kwinjiza mu ndege harimo n’inyoni ya Kasuku asanzwe atunze ariko abakozi b’iyi sosiyete y’indege bamubwira ko atemerewe kwinjiza iyi nyoni mu ndege, ndetse ko niba ashaka kwinjira agomba kuyisiga.

Maria wanze gusiga inyoni ye yahise yangirwa kwinjira mu ndege, bimuviramo gusigara muri iki gihugu yari amazemo iminsi mu biruhuko.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, yagaragaje ko yababajwe n’iyi ndege yamusize imuziza inyoni ye.

Yagize ati “Ndumva meze nk’uwatereranywe. Imiti yanjye iri mu rugo, nari mfite gahunda yo gusubira kwa muganga, byose byarahungabanye. Ni nk’inzozi mbi kuri njye”.

Ni mu gihe umuhungu we Robert, yatangarije iki kinyamakuru ko iyi nyoni ya Kasuku ari ingenzi cyane kuri Nyina kuko ayifata nk’inkoramutime ye ndetse ko imuhumuriza nyuma yo gupfusha umugabo we mu 2019.

Ni mu gihe iyi sosiyete y’indege ya Frontier yasize Maria kubera inyoni ye ya Kasuku, yabwiye CNN iti “Ubu turi gukora iperereza kuri iki kibazo kandi turi kuvugana n’umukiliya n’umuryango we kugira ngo bamufashe gusubira mu rugo akimara kwerekana ibyangombwa byose”.

Iyi sosiyete y’indege kandi yashimangiye ko ubusanzwe idatwara inyoni nini mu ndege zayo kandi ngo biri mu mabwiriza abakiliya bagomba kubahiriza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *