Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa, itumizwa, icuruzwa n’ububiko bw’imbunda zidahitana abantu hamwe n’ibyazo bikenerwa, ishyiraho uburyo bukakaye bwo kuzigenzura.
Aya mabwiriza yashyizweho hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu 2022, akaba ateganya ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi bifuza kugira aho bihurira n’izi mbunda, bagomba gusaba uburenganzira bwihariye kandi bagakurikiza amategeko ahamye.
Imbunda zidahitana abantu ni intwaro zikorwa ku buryo zigira uwo zibangamira cyangwa zimuhagarika mu gihe gito, ariko zitamuhitana. Zikunze gukoreshwa mu rwego rwo kugenzura inyamaswa, mu mikino, imurikagurisha cyangwa mu bikorwa bimwe by’umutekano w’imbere mu gihugu.
Amabwiriza mashya yemeje ko hari inzego ebyiri za Leta zahawwe ububasha bwo kugenzura iby’izi mbunda. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu: ishinzwe gutanga impushya zijyanye n’itumahano mpuzamahanga ry’izi mbunda n’ibikoresho byazo (kuzitumiza, kuzoherereza hanze, kuzicururiza cyangwa kuzitambutsa).
Umugenzuzi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda: ashinzwe gutanga impushya zo kuzitunga, kuzikoresha, kuzimutiza cyangwa kuzishyikiriza abandi mu gihugu.
Usaba agomba gutanga ibyangombwa birimo:
- Ibaruwa isaba yanditse mu nyandiko
- Indangamuntu cyangwa pasiporo ku bantu bafite imyaka 21 kuzamura
- Icyemezo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha
- Icyemezo cy’uko atigeze akora ibyaha gitangwa na Polisi
- Abacuruzi bagomba kugaragaza ko bafite aho babika izi mbunda hizewe n’abakozi bafite ubumenyi mu kuzitwara
Izi mpushya zigomba kugaragaza ibisobanuro birambuye birimo ubwoko n’ingano y’imbunda, nimero zayo, aho yaturutse cyangwa igeze, aho ibikwa, n’uwayigeneye. Gutanga uruhushya bizajya bifata iminsi 30 nibura.
Abafite impushya bagomba gutanga raporo buri kwezi kuri Polisi y’Igihugu, zigaragaza uburyo izi mbunda n’ibikoresho byazo byakoreshweje. Niba habayeho ikibazo, kigomba gutangazwa ako kanya kuri sitasiyo ya polisi yegereye.
Polisi n’iyi Minisiteri bazajya bakora igenzura rimwe mu mezi atandatu, bashobora no kongeraho irindi rihutirwa igihe bibaye ngombwa.
Iyo usabye impushya atatanze amakuru nyayo, arenze ku mategeko, cyangwa hagaragaye impamvu z’umutekano w’igihugu, impushya zishobora gusubikwa kugeza ku mezi atandatu cyangwa igafatirwa icyemezo cyo kuyamburwa burundu. Muri ibyo bihe, imbunda zose zitwarwa na Polisi.
Itangazo ryasinywe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Vincent Biruta, ryatangaje ko abafite imbunda zidahitana abantu n’ibikoresho byazo mbere y’aya mabwiriza, bahawe igihe cy’amezi atandatu ngo babe bubahirije ibyo amategeko mashya ateganya.
Amabwiriza ateganya ko umuntu cyangwa sosiyete itunze imbunda izaba ifite inshingano yo kwishyura ibijyanye no gusenya no gutwika imbunda zishaje cyangwa zitagikora.